Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.
Ibyo kwitondera amategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry’ukuri kuri we no kuri mwe, kuko umwijima ushize, umucyo w’ukuri ukaba umaze kurasa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw’izina rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenye uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ndabandikiye ba se, kuko mwamenye uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.
Ibya Antikristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nyamara mwebweho mwasīzwe n’Uwera kandi muzi byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Simbandikiriye ko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ibyo mbibandikiriye ababayobya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk’uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk’ukuri atari ibinyoma, kandi nk’uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ubwo muzi ko ari umukiranutsi, mumenye n’uko umuntu wese ukiranuka yabyawe na we.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 yohana igice cya: