Somera Bibiriya kuri Telefone
Itandukaniro ry’imyigishirize y’ibinyoma n’iy’ukuri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abo ni ab’isi: ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko twebweho turi ab’Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw’Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w’ukuri n’umwuka uyobya uwo ari wo.
Imana ni urukundo; gukunda Imana na bagenzi bacu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w’abari mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uvuga yuko Yesu ari Umwana w’Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 19Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. 21Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 yohana igice cya: