Somera Bibiriya kuri Telefone
Inzu ya Ahabu irimburwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b’abatware b’i Yezerēli, n’abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare n’amafarashi n’umudugudu ugoswe n’inkike, mufite n’ibyo kurwanisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
nimutoranye muri bene shobuja umwiza ukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y’ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko baratinya cyane baravugana bati “Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko umunyarugo n’umutware w’umurwa n’abakuru n’abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk’iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.” Icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n’abakuru b’umurwa babarerega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b’umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Intumwa iraza iramubwira iti “Bazanye ibihanga by’abana b’umwami.” Aravuga ati “Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye bwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati “Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, ariko uwishe aba bose ni nde?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiye mu mugaragu we Eliya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu b’inzu ya Ahabu bose bari i Yezerēli, abakuru be bose n’incuti ze z’amagara n’abatambyi be, ntiyasigaza n’uw’indamyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko Yehu arahaguruka avayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu y’abashumba iri ku nzira ikemurirwamo ubwoya bw’intama,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ahura na bene se wa Ahaziya umwami w’Abayuda arababaza ati “Muri izihe?” Baramusubiza bati “Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana b’umwami n’abana b’umwamikazi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abwira abari kumwe na we ati “Nimubafate mpiri.” Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamo ubwoya bw’intama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta n’umwe yarokoye muri bo.
Yehu agira ishyaka ryo kurwanya Bāli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati “Umutima wawe uratunganye nk’uko uwanjye utunganiye uwawe?” Yehonadabu aramusubiza ati “Uratunganye.” Na we ati “Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.” Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aravuga ati “Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Nuko amujyana mu igare rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk’uko Uwiteka yabwiye Eliya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n’abamuramyaga bose n’abatambyi be bose. Ntihagire n’umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.” Barabyamamaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagira umuntu n’umwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Yehu abwira utegeka inzu ibikwamo imyambaro ati “Zanira abaramya Bāli bose imyambaro.” Arayibazanira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya Bāli. Abwira abaramya Bāli ati “Nimushake murebe muri mwe hataba harimo n’umwe wo mu bagaragu b’Uwiteka, keretse abaramya Bāli bonyine.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko barinjira ngo batambe igitambo n’ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu m boko yanyu. Nihagira ucika, umubuze azamuryora, apfe mu cyimbo cye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n’abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagire usohoka n’umwe.” Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n’abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw’ingoro ya Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’iby’ibigirwamana by’izahabu byari i Beteli n’i Dani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye ukagirira inzu ya Ahabu nk’uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli kugeza ku buvivi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko y’Uwiteka Imana ya Isirayeli n’umutima we wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
uhereye kuri Yorodani ukajya iburasirazuba, igihugu cyose cy’i Galeyadi n’icy’Abagadi, n’icy’Abarubeni n’icy’Abamanase, uhereye Aroweri hahereranye n’ikibaya cya Arunoni ukageza i Galeyadi n’i Bashani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko indi mirimo ya Yehu n’ibyo yakoze byose n’iby’imbaraga ze zose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Bukeye Yehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri n’umunani.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: