Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami w’Abisirayeli arwana n’umwami w’Abayuda (2 Ngoma 25.1-28)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda yarimye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n’ibyo se Yowasi yakoraga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko abana b’abo bicanyi ntiyabica nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy’umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yehowasi umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “Igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy’i Lebanoni iragikandagira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abayuda baneshwa n’Abisirayeli, umuntu wese ahungira mu ihema rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afatira Amasiya umwami w’Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z’amabuye z’i Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Anyagayo izahabu n’ifeza zose, n’ibintu byose byabonetse mu nzu y’Uwiteka, no mu by’ubutunzi bwo mu nzu y’umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubira i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n’imbaraga ze n’uko yarwanye na Amasiya umwami w’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n’abami b’Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu akiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bukeye abantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko abantu bose b’Abayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w’umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w’i Gatiheferi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w’Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b’umudendezo, kandi nta n’umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y’ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze, n’uko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko n’i Hamati hari ah’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b’Abisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: