Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo ku ngoma ya Ahazi (2 Ngoma 28.1-27)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cumi n’irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami w’Abayuda yarimye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y’Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z’imisozi no munsi y’igiti kibisi cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Icyo gihe Resini umwami w’i Siriya agarurira Abasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayo na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n’umwana wawe. Zamuka unkize umwami w’i Siriya n’umwami w’Abisirayeli bampagurukiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ahazi yenda ifeza n’izahabu zibonetse mu nzu y’Uwiteka no mu by’ubutunzi byo mu nzu y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri ho ituro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bukeye Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulatipileseri umwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriya umutambyi ishusho yacyo n’urugero rwacyo uko cyakozwe kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Uriya umutambyi yubaka igicaniro nk’icyo, akurikije urugero rwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriya umutambyi yacyubatse, kugira ngo umwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye umwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry’ifu y’impeke, asukaho n’amaturo ye y’ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y’inzu hagati y’icyotero n’inzu y’Uwiteka, agishyira iruhande rw’icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriya umutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujya utambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo, uture ituro ry’ifu y’impeke rya nimugoroba, kandi n’igitambo cy’umwami cyoswa, n’ituro rye ry’ifu y’impeke, hamwe n’igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n’ituro ryabo ry’ifu y’impeke, n’amaturo yabo y’ibyokunywa, uminjagire amaraso yose y’igitambo cyoswa, n’ay’ikindi gitambo, ariko icyotero cy’umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uko ni ko Uriya umutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by’ibitereko, avanaho n’igikarabiro. Kandi akuraho igikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by’inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi ibaraza ry’isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y’Uwiteka, n’irembo ryo ku gikari ry’umwami ubwe, arabihindura ku bw’umwami wa Ashuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: