Somera Bibiriya kuri Telefone
Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye umugore umwe wo mu bagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze winjirane mu nzu n’abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko amusiga aho, yinjirana n’abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Hanyuma asanga uwo muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.”
Iby’umugore w’i Shunemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye Elisa arahaguruka ajya i Shunemu. Hariyo umugore w’umukire, aramuhata ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga hose yajyagayo gufungura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye uwo mugore abwira umugabo we ati “Mbonye ko uyu mugabo uhora atunyuraho ari umuntu wera w’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
None ndakwinginze twubake akumba hejuru y’inzu, tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’igitereko cy’itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abwira umugaragu we Gehazi ati “Mpamagarira uwo Mushunemukazi.” Amaze kumuhamagara, aramwitaba amuhagarara imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?’ ”Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Elisa ati “Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “Icyakora nta mwana w’umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aramubwira ati “Muhamagare.” Amaze kumuhamagara, aritaba ahagarara mu muryango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Elisa aramubwira ati “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.” Na we aramusubiza ati “Oya databuja, muntu w’Imana we, wibeshya umuja wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Hanyuma umugore arasama, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu nk’uko Elisa yamubwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umwana amaze gukura, umunsi umwe asanga se mu basaruzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ahageze abwira se ataka ati “Umutwe we! Umutwe we!”Se abwira umugaragu we ati “Muterure umushyire nyina.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero, agejeje ku manywa y’ihangu arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Amaze gupfa, nyina aramwurirana amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, aramukingirana arisohokera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ahamagara umugabo we aramubwira ati “Ndakwinginze, nyoherereza umwe mu bagaragu bawe n’indogobe imwe, nyaruke ngere kuri wa muntu w’Imana ngaruke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Na we aramubaza ati “Ni iki kikujyanye iwe none, ko atari mu mboneko z’ukwezi cyangwa umunsi w’isabato?”Na we ati “Ariko ni byiza ko ngenda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko uwo mugore ashyirisha amatandiko ku ndogobe, abwira umugaragu we ati “Erekeza tugende, ntugende buhoro keretse nkubwiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko aragenda asanga uwo muntu w’Imana ku musozi w’i Karumeli. Umuntu w’Imana amwitegeye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati “Nguriya wa Mushunemukazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ndakwinginze irukanka muhure umubaze uti ‘Ni amahoro? N’umugabo wawe araho? N’umwana wawe?’ ” Umugore aramusubiza ati “Ni amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ageze kuri uwo muntu w’Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w’Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umugore aravuga ati “Mbese ni jye wasabye databuja umwana w’umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjye ugende, kandi nuhura n’umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoni uyijyane uyirambike ku maso y’umwana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nyina w’umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n’ubugingo bwawe, singusiga.” Nuko arahaguruka aramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y’umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko Elisa araza yinjira mu nzu asanga umwana yapfuye, aryamye kuri bwa buriri bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Arinjira yikingirana n’uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Arurira yubama kuri uwo mwana, umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y’umwana irashyuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubita hirya aragaruka, arongera arurira amurambararaho, umwana yitsamura karindwi arambura amaso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.” Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Terura umwana wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nuko araza arunama amugwa ku birenge, maze aterura umwana we arasohoka.
Elisa akiza imboga uburozi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Bukeye Elisa asubira Gilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b’abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi imboga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Aravuga ati “Nimunzanire ifu.” Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurire abantu birire.” Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Bukeye haza umugabo uturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w’Imana imitsima y’imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n’isaho ye yuzuye amahundo y’ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubihe abantu babirye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Umugaragu we aramusubiza ati “Dorere, utu ngutu ntugaburire abagabo ijana?”Na we aramusubiza ati “Pfa kubaha babirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk’uko Uwiteka yavuze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: