Somera Bibiriya kuri Telefone
Elisa ahanura yuko bagiye gukira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Aramusubiza ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
Ababembe bagarukanira abandi inkuru z’agakiza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z’Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w’Abisirayeli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n’urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw’umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w’irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw’Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab’ikambere ibwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk’Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko benda amagare abiri n’amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abasiriya ati “Nimugende murebe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n’ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw’Abasiriya, bituma bagurisha indengo y’ifu y’ingezi shekeli imwe, n’indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk’uko wa muntu w’Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko uwo muntu w’Imana yari abwiye umwami ati “Ejo nk’iki gihe ku irembo ry’i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n’indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
uwo mutware agasubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 abami igice cya: