Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli bongera gucumura ku Uwiteka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Amara imyaka makumyabiri n’itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w’Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari umucamanza w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by’indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n’ubu ni ko icyitwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu, n’imana z’Abamori n’imana z’Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro, abahāna mu maboko y’Abafilisitiya no mu y’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n’umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’Abamori i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n’Ababenyamini n’ab’inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n’Abamori, n’Abamoni n’Abafilisitiya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi Abasidoni n’Abamaleki n’Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy’ubwihebe byanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Baherako bakura ibigirwamana by’abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko abatware b’i Galeyadi barabazanya bati “Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana n’Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: