Somera Bibiriya kuri Telefone
Indirimbo ya Debora
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Abagaba barangaje imbere y’Abisirayeli, Kandi abantu bitanze babikunze, Nimubishimire Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nimwumve mwa bami mwe, Mutege amatwi namwe batware. Ngiye kuririmbira Uwiteka, Ndaririmba ishimwe ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri, Ugaturuka mu gihugu cya Edomu, Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta, N’ibicu bitonyanga amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Imisozi itengagurikira imbere y’Uwiteka, Na Sinayi na yo, imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Mu gihe cya Shamugari mwene Anati, No mu gihe cya Yayeli, Ibihogere byarimo ubusa, Abagenzi bagendaga basesera mu tuyira tw’uruboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abatware b’Abisirayeli bari baracitse intege, Kugeza ubwo njyewe Debora nahagurutse, Mpaguruka ndi umubyeyi w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bishakira imana nshya, Intambara ziherako zugariza amarembo yabo. Nta ngabo habe n’icumu byari bikiboneka, Mu ngabo inzovu enye z’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umutima wanjye wishimire abatware b’Abisirayeli, Wishimire n’abantu bitanze babikunze, Nimuhimbaze Uwiteka!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mwa bahetswe n’indogobe z’imyeru, mwe, Namwe abicariye ibisuna byiza cyane, Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kure y’induru z’abarasana, aho bavoma amazi, Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka by’Uwiteka, N’ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli. Nuko abantu b’Uwiteka bamanukana amahoro mu marembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kanguka, kanguka Debora! Kanguka, kanguka himba indirimbo! Haguruka Baraki mwene Abinowamu, Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abasigaye mu banyacyubahiro, N’abo muri rubanda baramanuka, Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amaleki baraza, Bakurikirwa n’ingabo z’Ababenyamini hagati muri bo, Mu ba Makiri habonekamo abagaba, Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni y’umutware w’ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abatware b’intebe ba Isakari bari kumwe na Debora, Abandi ba Isakari bakurikira Baraki, Birukira mu gikombe bamusibaniraho, Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Icyakwicaje mu mikumbi y’intama, Gupfa kumva imyirongi y’abungeri ni iki? Ku migezi ya Rubeni ni ho bibūranyirije cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
N’Abanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani. Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato? Abashēri na bo biyicariye mu mwaro, Bigumira mu bigobe by’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo, Ntibatinye gupfa. N’Abanafutali ni uko, bitanze mu rugamba rubahanamiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Abami baraza bararwana, Abami b’i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y’i Megido, Ariko nta kintu cy’urwunguko babonye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ijuru riratabara, Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umugezi Kishoni urabatembana rwose, Wa mugezi wa kera witwa Kishoni. Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko amafarashi atabaguza yambuka, Asimbukana imbaraga, ahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
‘Nimuvume Merozi’, ni ko marayika w’Uwiteka yavuze. ‘Muvume abaturage baho cyane, Kuko batatabaye Uwiteka, Ntibatabaranye n’Uwiteka kurwanya abakomeye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yamusabye amazi amuha amata, Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Arambura ukuboko asingira urubambo, Arambura n’ukw’iburyo asingira inyundo y’abakozi, Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe, Rutobora muri nyiramivumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Aripfunya yikubita hasi agaramye, Nuko amugwa ku birenge, Aho yaguye ni ho yapfiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya, Ahanga amaso mu idirishya arira, Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza? Inziga z’amagare ye zitindishijwe n’iki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Abanyabwenge bo mu baja be b’icyubahiro baramusubiza, Nk’uko na we yibwiraga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana, Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri. Sisera aragabana umunyago w’imyenda y’amabara, Imyenda y’amabara idaraje, Idarajwe amabara impande zombi, Yo kukwambika mu ijosi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo, Ariko abagukunda babe nk’izuba rirashe ritangaje.” Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: