Imirimo ikwiriye imibereho ya Gikristo |
| 1. | Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. |
| 2. | Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. |
| 3. | Ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera. |
| 4. | Nk’uko mu mubiri umwe dufite ingingo nyinshi, kandi ingingo zose zikaba zidafite umurimo umwe, |
| 5. | natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we. |
| 6. | Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera kwacu kungana, |
| 7. | cyangwa niba twarahawe umurimo wo kugabura iby’Imana tugire umwete wo kubigabura, cyangwa uwigisha agire umwete wo kwigisha, |
| 8. | cyangwa uhugura agire umwete wo guhugura. Ugira ubuntu abugire atikanyiza, utwara atwarane umwete, ugira imbabazi azigire anezerewe. |
| 9. | Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza. |
| 10. | Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we, |
| 11. | ku by’umwete ntimube ibyangwe, muhirimbane mu mitima mukorere Umwami wacu. |
| 12. | Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye, |
| 13. | mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi. |
| 14. | Ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume. |
| 15. | Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira. |
| 16. | Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge. |
| 17. | Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. |
| 18. | Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. |
| 19. | Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Uwiteka avuga.” |
| 20. | Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. |
| 21. | Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza. |