Somera Bibiriya kuri Telefone
Uburyo Imana itarobanura ku butoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n’ibyo akora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w’uburakari, ubwo amateka y’ukuri y’Imana azahishurwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabitura umujinya n’uburakari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
n’amakuba n’ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko ubwiza n’icyubahiro n’amahoro, ni byo izitura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry’amategeko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk’uko ubutumwa bwiza nahawe buri.
Umuyuda nyakuri uwo ari we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukirata Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby’ingenzi kuko wigishijwe iby’amategeko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ukizigira yuko uri umurandasi w’impumyi n’umucyo w’abari mu mwijima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’umubwiriza w’abanyabwenge buke n’umwigisha w’abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy’ukuri n’ubwenge kibonerwa muri yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ko wirata amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n’amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n’abantu, ahubwo ashimwa n’Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaroma igice cya: