Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Izahabu ko yafutukuye,Izahabu nziza cyane ko yahindutse,Amabuye y’ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y’inzira zose!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abahungu b’ibikundiro b’i Siyoni,Bari bameze nk’izahabu nziza,Ko bagereranijwe nk’ibibindi bibumbwa,Umurimo w’amaboko y’umubumbyi!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.Umukobwa w’ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,Nk’imbuni zo mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ururimi rw’umwana wonka,Rufata mu rusenge rw’akanwa ruguye ubuga.Abana bato baragabuza,Ariko nta muntu ubagaburira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko igicumuro cy’umukobwa w’ubwoko bwanjye,Kirusha icyaha cy’i Sodomu gukomera.Ni ho hubamye mu kanya,Kandi nta maboko ahakozeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imfura ze zari ziboneye kuruta shelegi,Zarushaga amata kwera.Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,Zarabagiranaga nka safiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara,Ntibakimenyekana mu nzira.Umubiri wabo wumatanye n’amagufwa yabo,Warumye wabaye nk’igiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abicwa n’inkota bapfa neza kuruta abicwa n’inzara,Kuko bo bapfa urupfu n’agashinyaguro,Babitewe no kubura umwero w’imirima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abagore b’imbabazi bafashe abana bibyariye,Barabateka baba ibyokurya byabo,Igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye arimbutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka yashohoje uburakari bwe,Yasutse umujinya we ukaze,Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni,Utwika imfatiro zaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abami bo mu isi n’abatuye mu isi bose,Ntabwo bibwiraga ko ababisha n’abanzi,Batwaranira mu marembo y’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibyaha by’abahanuzi baho,N’ibicumuro by’abatambyi baho,Basheshe amaraso y’abakiranutsi muri yo,Ibyo ni byo byabiteye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Barindagira mu nzira nk’impumyi,Biyanduje amaraso,Bituma abantu badatinyuka gukora ku myambaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Barabamagana bati“Nimugende mwa bahumanye mwe,Nimuhave, nimuhave ntimugire icyo mukoraho.”Igihe bahungaga bateraganwa,Abo mu banyamahanga baravugaga bati“Ntibazongera gutura hano ukundi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uburakari bw’Uwiteka bwarabatatanije,Ntazasubira kubitaho. Ntibitaye ku batambyi,Ntibasonera n’abasaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,Kandi ari iby’ubusa.Ubwo twategerezaga,Twategereje ubwoko butabasha kudukiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Baratwubikiye,Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.Iherezo ryacu riri hafi,Iminsi yacu irashize,Kuko iherezo ryacu rigeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abatwirukana barusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,Batwirukanye ku misozi miremire,No mu butayu bakaducira igico.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwatumaga duhumeka ari we wasīzwe n’Uwiteka,Yafatiwe mu myobo yabo,Kandi ari we twari twizeranye, tuti“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,Dukikijwe n’abanyamahanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we,Utuye mu gihugu cyo muri Usi.Nawe igikombe kizahita kikugeraho,Uzasinda wiyambike ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Igihano cy’igicumuro cyawe kirarangiye,Yewe mukobwa w’i Siyoni we,Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.Yewe mukobwa wa Edomu we,Azaguhanira igicumuro cyawe,Azatwikurura ibyaha byawe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amaganya igice cya: