| 1. | Izahabu ko yafutukuye,Izahabu nziza cyane ko yahindutse,Amabuye y’ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y’inzira zose! |
| 2. | Abahungu b’ibikundiro b’i Siyoni,Bari bameze nk’izahabu nziza,Ko bagereranijwe nk’ibibindi bibumbwa,Umurimo w’amaboko y’umubumbyi! |
| 3. | Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.Umukobwa w’ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,Nk’imbuni zo mu butayu. |
| 4. | Ururimi rw’umwana wonka,Rufata mu rusenge rw’akanwa ruguye ubuga.Abana bato baragabuza,Ariko nta muntu ubagaburira. |
| 5. | Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro. |
| 6. | Kuko igicumuro cy’umukobwa w’ubwoko bwanjye,Kirusha icyaha cy’i Sodomu gukomera.Ni ho hubamye mu kanya,Kandi nta maboko ahakozeho. |
| 7. | Imfura ze zari ziboneye kuruta shelegi,Zarushaga amata kwera.Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,Zarabagiranaga nka safiro. |
| 8. | Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara,Ntibakimenyekana mu nzira.Umubiri wabo wumatanye n’amagufwa yabo,Warumye wabaye nk’igiti. |
| 9. | Abicwa n’inkota bapfa neza kuruta abicwa n’inzara,Kuko bo bapfa urupfu n’agashinyaguro,Babitewe no kubura umwero w’imirima. |
| 10. | Abagore b’imbabazi bafashe abana bibyariye,Barabateka baba ibyokurya byabo,Igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye arimbutse. |
| 11. | Uwiteka yashohoje uburakari bwe,Yasutse umujinya we ukaze,Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni,Utwika imfatiro zaho. |
| 12. | Abami bo mu isi n’abatuye mu isi bose,Ntabwo bibwiraga ko ababisha n’abanzi,Batwaranira mu marembo y’i Yerusalemu. |
| 13. | Ibyaha by’abahanuzi baho,N’ibicumuro by’abatambyi baho,Basheshe amaraso y’abakiranutsi muri yo,Ibyo ni byo byabiteye. |
| 14. | Barindagira mu nzira nk’impumyi,Biyanduje amaraso,Bituma abantu badatinyuka gukora ku myambaro yabo. |
| 15. | Barabamagana bati“Nimugende mwa bahumanye mwe,Nimuhave, nimuhave ntimugire icyo mukoraho.”Igihe bahungaga bateraganwa,Abo mu banyamahanga baravugaga bati“Ntibazongera gutura hano ukundi.” |
| 16. | Uburakari bw’Uwiteka bwarabatatanije,Ntazasubira kubitaho. Ntibitaye ku batambyi,Ntibasonera n’abasaza. |
| 17. | Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,Kandi ari iby’ubusa.Ubwo twategerezaga,Twategereje ubwoko butabasha kudukiza. |
| 18. | Baratwubikiye,Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.Iherezo ryacu riri hafi,Iminsi yacu irashize,Kuko iherezo ryacu rigeze. |
| 19. | Abatwirukana barusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,Batwirukanye ku misozi miremire,No mu butayu bakaducira igico. |
| 20. | Uwatumaga duhumeka ari we wasīzwe n’Uwiteka,Yafatiwe mu myobo yabo,Kandi ari we twari twizeranye, tuti“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,Dukikijwe n’abanyamahanga.” |
| 21. | Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we,Utuye mu gihugu cyo muri Usi.Nawe igikombe kizahita kikugeraho,Uzasinda wiyambike ubusa. |
| 22. | Igihano cy’igicumuro cyawe kirarangiye,Yewe mukobwa w’i Siyoni we,Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.Yewe mukobwa wa Edomu we,Azaguhanira igicumuro cyawe,Azatwikurura ibyaha byawe. |