Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana isezeranya Abisirayeli umugisha ku iherezo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw’igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw’umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n’umwe muri bo uzarokoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Naho bakwiyimbira ngo bajye ikuzimu, aho na ho ukuboko kwanjye kwahabafatira, naho bakurira ngo bajye mu ijuru, aho na ho nabamanurayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi naho bakwihisha mu mpinga ya Karumeli nahabagenzereza nkabakurayo, naho banyihisha imuhengeri mu nyanja, aho na ho nategeka inzoka ikahabarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi naho bashorerwa n’ababisha babo ari imbohe nategeka inkota ikabatsembaho, kandi nzabahozaho amaso ngo mbagirire nabi, atari ukubagirira neza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari yo ikora ku gihugu kikayenga, kandi abagituyemo bose bazaboroga. Kizuzura rwose nka rwa Ruzi, kandi kizika nk’uruzi rwo muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni yo yiyubakira amazu mu ijuru urufatiro rwaryo rushinzwe ku isi, ni yo ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasuka ku isi, izina ryayo ni Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Mbese ntimumereye nk’Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukura muri Egiputa, n’Abafilisitiya nkabakura i Kafutori, n’Abasiriya nkabavana i Kiri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufite ibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’ Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Kuko nzategeka kandi nzagosorera inzu ya Isirayeli mu moko yose, nk’uko ingano zigosorerwa ku ntara ntihagire n’imwe igwa hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abanyabyaha bose bo mu bwoko bwanjye bazicishwa inkota, ari bo bavuga bati ‘Ibibi ntibizadufata, habe no kudushyikira.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo, kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk’uko ryahoze kera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kugira ngo bazungure abo muri Edomu basigaye, n’abo mu mahanga yose yitirirwa izina ryanjye. Ni ko Uwiteka ubikora avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, umuhinzi azakurikirana n’umusaruzi, n’umwenzi w’imizabibu azakurikirana n’ubiba imbuto, kandi imisozi izatobokamo vino iryoshye, n’udusozi twose tuzayenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi nzagarura ubwoko bwanjye Isirayeli bari bajyanywe ari imbohe, bazongera kubaka imidugudu yari yarashenywe bayisubiremo, bazatera inzabibu banywe vino yazo, bazahinga imirima barye ibisaruwemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi nzabatera kumera mu gihugu cyabo, ntabwo bazongera kurandurwa mu gihugu cyabo nabahaye.” Ni ko Uwiteka Imana yawe ivuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amosi igice cya: