Somera Bibiriya kuri Telefone
Esiteri ahakirwa ubwoko bwabo; Hamani amanikwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko umwami na Hamani bazana na Esiteri umwamikazi mu nkera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati “Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati “Niba ngutonnyeho nyagasani ukabishima, ngusabye agahanga kanjye ndetse ukize n’ubwoko bwacu. Ni cyo nsaba
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko jyewe n’ubwoko bwacu twaguzwe ngo twicwe, turimburwe tumarweho. Iyaba twaraguriwe kuba imbata n’abaja nta cyo mba mvuze, nubwo uwo mwanzi atabasha kuriha umwami ibyo aba yishe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati “Ni nde uhangaye kwigira iyo nama, kandi ari he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Esiteri aramusubiza ati “Umwanzi wacu uturenganya ni uyu mugome Hamani.” Hamani agirira ubwoba imbere y’umwami n’umwamikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima w’ibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w’ibwami, yinjira mu nzu y’inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?” Ijambo rigihinguka mu kanwa k’umwami, Hamani bamupfuka mu maso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreraga umwami aravuga ati “Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriye kumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriye umwami neza.” Umwami arategeka ati “Abe ari cyo mumumanikaho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Hamani bamumanika ku giti yiteguriye Moridekayi, maze uburakari bw’umwami buracogora.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: