Somera Bibiriya kuri Telefone
Urukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n’incuti ye nk’uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y’imizabibu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko ndamubona mutangaho ibice by’ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n’igice bya sayiri, maze ndamubwira nti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w’undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n’inkingi, cyangwa efodi na terafimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n’umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n’ineza ye mu minsi y’imperuka, bamushaka bamwubashye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma hoseya igice cya: