Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu azamurwa mu ijuru, abigishwa basubira i Yerusalemu (Mat 28.19-20; Mar 16.15; Luka 24.51)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Tewofilo we: Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukora no kwigisha byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kugeza ku munsi yazamuriwe mu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Basubira i Yerusalemu bavuye ku musozi witwa Elayono, uri bugufi bw’i Yerusalemu nk’urugendo rwo kugendwa ku isabato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Basohoyeyo barurira bajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abo bose hamwe n’abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusengana umutima uhuye.
Matiyasi atoranywa gusubira mu mwanya wa Yuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubare w’abantu bose bari bahateraniye bari nk’ijana na makumyabiri), aravuga ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo Umwuka Wera yahanuriye mu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko yari yarabazwe muri twe, agahabwa umugabane w’uyu murimo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
(Kandi uwo muntu, amaze kugura isambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimi rwabo bayita Akeludama, risobanurwa ngo “Isambu y’amaraso.”)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo ‘Iwe hasigare ubusa, Kandi he kugira undi uhaba.’ Kandi ngo ‘Ubusonga bwe bugabane undi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
uhereye ku kubatiza kwa Yohana ukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe aba umugabo hamwe natwe wo guhamya kuzuka kwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye Yusito, undi ni Matiyasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Barasenga bati “Mwami Mana, umenya imitima y’abantu bose, werekane uwo utoranije muri aba bombi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
abe intumwa, ahabwe uyu murimo Yuda yataye akajya ahe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Barabafindira, ubufindo bufata Matiyasi. Nuko abaranwa n’intumwa cumi n’imwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: