Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibya Timoteyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko agera i Derube n’i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w’Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yashimwaga na bene Data b’i Lusitira n’abo muri Ikoniyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw’Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.
Pawulo ahamagarwa kujya i Makedoniya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bukeye banyura mu gihugu cy’i Furugiya n’i Galatiya, babuzwa n’Umwuka Wera kuvuga ijambo ry’Imana muri Asiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bageze ahabangikanye n’i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y’i Makedoniya wubatswe n’Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ku munsi w’isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y’irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n’abagore bahateraniye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y’imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Amaze kubatizanywa n’abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by’ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata.
Umukobwa utewe na dayimoni akizwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bukeye tujya aho basengera, duhura n’umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n’ingemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y’abo mu mudugudu wacu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z’inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z’inzu y’imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Bamubwira ijambo ry’Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Mu gicuku cy’iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n’abe bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n’abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Umurinzi w’inzu y’imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y’abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Bamaze gusohoka mu nzu y’imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: