Somera Bibiriya kuri Telefone
Rebeka yoshya Yakobo kuriganya se
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
untekere inyama ziryoshye nk’izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y’Uwiteka ntarapfa.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk’izo akunda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
nawe uzishyire so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy’umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk’izo se akunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi ashyira impu z’abo bana b’ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n’umutsima yavuze.
Yakobo ahabwa umugisha na se
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?” Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk’ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?” Aramusubiza ati “Ndi we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w’umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y’imyambaro ye, amuhesha umugisha ati “Impumuro y’umwana wanjye, Imeze nk’iy’umurima Uwiteka Yahaye umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru, No ku mwero w’ubutaka, N’imyaka y’impeke myinshi, Na vino nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Amoko agukorere, Amahanga akwikubite imbere, Utware bene so, Bene nyoko bakwikubite imbere. Uzakuvuma wese avumwe, Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.”
Esawu asabana amarira umugisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahiguka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigo w’umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Isaka se aramubaza ati “Uri nde?” Aramusubiza ati “Ndi umwana wawe w’imfura Esawu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w’umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Aramusubiza ati “Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n’umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n’imyaka y’impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Esawu abaza se ati “Nta mugisha n’umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data.” Esawu araturika ararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Isaka se aramusubiza ati “Ubuturo bwawe buzaba kure y’umwero w’ubutaka, Buzaba kure y’ikime kiva mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Inkota yawe ni yo izakubeshaho, Kandi uzakorera murumuna wawe Kandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho.”
Esawu ashaka kwica Yakobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: