Somera Bibiriya kuri Telefone
Yakobo ajya muri Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Isirayeli aragenda, ajyana ibyo atunze byose agera i Berisheba, atambirayo ibitambo Imana ya se Isaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Imana ihamagara Isirayeli mu iyerekwa rya nijoro iti “Yakobo, Yakobo!” Aritaba ati “Karame.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iramubwira iti “Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa, kandi ubwanjye ni jye uzagukurayo, kandi Yosefu ni we uzahumbya amaso yawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yakobo arahaguruka ava i Berisheba, abana ba Isirayeli bajyana Yakobo se n’abana babo bato, n’abagore babo mu magare Farawo yohereje kumuzana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bajyana amatungo yabo n’ibintu byabo baronkeye mu gihugu cy’i Kanani bajya muri Egiputa, Yakobo n’urubyaro rwe rwose rujyana na we:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
abahungu be n’abuzukuru be b’abahungu, n’abakobwa be n’abakobwa b’abahungu be, n’urubyaro rwe rwose rujyana na we muri Egiputa.
Amazina y’urubyaro rwa Yakobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Aya ni yo mazina y’Abisirayeli bagiye muri Egiputa: Yakobo n’abahungu be, imfura ye ni Rubeni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bene Rubeni ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bene Simiyoni ni Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli umwana w’Umunyakananikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bene Yuda ni Eri na Onani, na Shela na Peresi na Zera, ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanani. Bene Peresi ni Hesironi na Hamuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yobu na Shimuroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bene Zebuluni ni Seredi na Eloni na Yahileli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abo ni bo bene Leya yabyaraniye na Yakobo i Padanaramu, kandi babyarana n’umukobwa Dina. Abahungu be n’abakobwa be bose ni mirongo itatu na batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bene Gadi ni Sifiyoni na Hagi, na Shuni na Esiboni na Eri, na Arodi na Areli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bene Asheri ni Imuna na Ishiva, na Ishivi na Beriya, na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abo ni bo bene Zilupa, Labani yahaye Leya umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, ni abantu cumi na batandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bene Rasheli muka Yakobo ni Yosefu na Benyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Yosefu yabyariye mu gihugu cya Egiputa Manase na Efurayimu, ababyarana na Asenati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mudugudu wa Oni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bene Benyamini ni Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Namani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Arudi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abo ni bo bene Rasheli yabyaranye na Yakobo, bose ni cumi na bane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mwene Dani ni Hushimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bene Nafutali ni Yahiseli na Guni, na Yeseri na Shilemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abo ni bo bene Biluha, Labani yahaye Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. Abo ni bo yabyaranye na Yakobo, bose ni barindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abantu bose bajyanye na Yakobo muri Egiputa bakomotse mu rukiryi rwe, utabariyemo abakazana ba Yakobo, bose bari mirongo itandatu na batandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abahungu ba Yosefu yabyariye muri Egiputa ni babiri, abantu bose b’inzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.
Yakobo na Yosefu babonana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Yakobo atuma Yuda imbere ye kuri Yosefu ngo amuhe inzira yo kujya i Gosheni, bagera mu gihugu cy’i Gosheni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Yosefu yitegura igare rye, arazamuka ajya gusanganira se Isirayeli i Gosheni, aramwiyereka, aramuhobera begamiranya amajosi, aririra ku ijosi rye umwanya munini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Isirayeli abwira Yosefu ati “Naho napfa, ni byo bizi, ubwo nkubonye nkamenya yuko ukiriho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Yosefu abwira bene se n’inzu ya se ati “Ndagenda mbwire Farawo, yuko bene data n’inzu ya data bari mu gihugu cy’i Kanani bansanze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
kandi ko ari abashumba kuko baragira amatungo, kandi ko bazanye imikumbi yabo n’amashyo yabo, n’ibyo bafite byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko Farawo nabahamagaza akababaza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
‘Umwuga wanyu ni umuki?’ Muzamusubize muti ‘Abagaragu bawe turagira amatungo, twahereye mu buto bwacu tugeza n’ubu, twebwe ubwacu na ba sogokuruza.’ Muvugire mutyo kugira ngo muture mu gihugu cy’i Gosheni, kuko umushumba wese ari ikizira ku Banyegiputa.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: