Somera Bibiriya kuri Telefone
Wa mucunguzi wundi yanga guhungura Rusi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bowazi ajya mu marembo y’umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b’uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy’i Mowabu, none arashaka kugura isambu yari iya mwene wacu Elimeleki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurire imbere y’abicaye hano n’imbere y’abakuru b’ubwoko bwacu.’ Nushaka kuyicungura uyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungura utari wowe, nanjye ugukurikiye.” Aramusubiza ati “Ndayicungura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Bowazi aramubwira ati “Nugura iyo sambu na Nawomi, ukwiriye no kuyigurana na Rusi Umumowabukazi wari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Wa mucunguzi aramusubiza ati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugira ngo ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendere ubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kera uyu ni wo wari umuhango w’Abisirayeli wo gucungura no kugurana kugira ngo byose bikomezwe: umuntu yakweturaga inkweto ye akayiha undi. Uko ni ko Abisirayeli batangaga umugabo w’ibyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwo mucunguzi abwira Bowazi ati “Uyigurire.” Akwetura inkweto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bowazi abwira abakuru n’abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n’ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi na Rusi Umumowabukazi wari muka Mahaloni, ndamuguze ngo abe umugore wanjye, kugira ngo ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzima muri bene wabo no mu marembo y’umudugudu wabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko abantu bose bari mu marembo n’abakuru baramusubiza bati “Turi abagabo b’ibyo. Uwo mugore uje mu nzu yawe Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y’Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Icyaduha urubyaro Uwiteka azaguha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n’iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda.”
Bowazi ahungura Rusi, abyara Obedi sekuru wa Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Bowazi acyura Rusi aba umugore we, aryamana na we Uwiteka amuha gusama inda, abyara umuhungu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi azasubiza intege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, aba umurezi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abagore b’abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariwe umuhungu.” Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Salumoni yabyaye Bowazi, Bowazi yabyaye Obedi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma rusi igice cya: