Somera Bibiriya kuri Telefone
Ababi n’abeza bagirirwa kumwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibyo byose nabitekereje mu mutima wanjye kugira ngo mbigenzure, yuko abakiranutsi n’abanyabwenge bari mu maboko y’Imana, n’imirimo yabo ari urukundo cyangwa urwango umuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y’abakiranutsi n’ay’abakiranirwa ni amwe, ay’umwiza uboneye n’ay’uwanduye, ay’utamba ibitambo n’ay’utabitamba, uko umwiza amera ni ko n’umunyabyaha ameze, urahira ameze nk’utinya kurahira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y’ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y’abantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima y’abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ufatanya n’abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Urukundo rwabo n’urwangano rwabo n’ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Igendere wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n’umutima unezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Imyambaro yawe ihore yera, kandi mu mutwe wawe ntihakaburemo amavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wishimane n’umugore wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi y’ijuru, yose ni iminsi yawe y’impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yawe ugokera munsi y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n’inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy’amakuba, iyo baguwe gitumo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi nabonye ubwenge munsi y’ijuru, bwambereye igikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hariho umudugudu muto urimo abantu bake, maze haza umwami ukomeye arawutera, arawugota awurundaho ibirundo byo kuririraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko habonekamo umukene uzi ubwenge, akirisha uwo mudugudu ubwenge bwe, nyamara nta muntu wibutse uwo mukene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mperako ndavuga nti “Ubwenge buruta imbaraga.” Ariko rero ubwenge bw’umukene burahinyurwa, kandi amagambo ye ntiyumvikana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Amagambo y’umunyabwenge avugirwa ahiherereye, aruta urusaku rw’umutware utwara abapfapfa. 18Ubwenge buruta intwaro z’intambara, ariko umunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma umubwiriza igice cya: