Somera Bibiriya kuri Telefone
Uburyo ururimi rutagengwa rwuzuye ubusagwe bwica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura n’imibiri yayo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi dore n’inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n’umuyaga uhuha cyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
N’ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kuko amoko yose y’inyamaswa n’ibiguruka n’ibikururuka n’ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ariko ururimi rwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese ye, amazi meza n’akereta yabasha kuva mu isōko imwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bene Data, umutini wabasha kwera imbuto za elayo, cyangwa umuzabibu wakwera imbuto z’umutini? Ni ko n’isōko itabasha kuvamo amazi y’umunyu kandi ngo ivemo n’ameza.
Ubwenge buva mu ijuru ubwo ari bwo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu ndetse ni ubw’abadayimoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
Intandaro z’intambara n’amahane yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yakobo igice cya: