Somera Bibiriya kuri Telefone
Yosuwa ababwira ibice by’ibihugu bitarahindūrwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Igihugu gisigaye ngiki kirimo ibi bihugu: iby’Abafilisitiya n’iby’Abanyageshuri byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b’Abafilisitiya ni aba: uw’Abanyagaza n’uw’Abanyashidodi n’uw’Abanyashikeloni, n’uw’Abanyagati n’uw’Abanyekuroni hamwe n’Abawi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi ikusi igihugu cyose cy’Abanyakanāni, n’i Meyara h’Abasidoni ukageza kuri Afika mu rugabano rw’Abamori,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
n’igihugu cy’Abagebali n’i Lebanoni yose herekeye iburasirazuba, uhereye i Bāligadi munsi y’umusozi wa Herumoni ukageza aho i Hamati harasukirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Hariho n’abanyagihugu cy’imisozi miremire, uhereye i Lebanoni ukageza i Misirefotimayimu n’Abasidoni bose.” Ati “Nzabirukanira imbere y’Abisirayeli, maze uzahagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk’uko nagutegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko none iki gihugu ukigabanye ya miryango cyenda n’igice cy’uwa Manase.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko Abarubeni n’Abagadi bahanywe na Manase gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirasuba nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
uhereye kuri Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wo hagati mu kibaya, n’igitwa cyose cy’i Medeba ukageza i Diboni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
n’imidugudu yose ya Sihoni umwami w’Abamori watwaraga i Heshiboni kugeza ku rugabano rw’Abamoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
n’i Galeyadi no mu ngabano z’Abanyageshuri n’Abanyamāka, n’umusozi wose wa Herumoni n’i Bashani yose ukageza i Saleka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
n’igihugu cyose cya Ogi cy’i Bashani watwaraga mu Ashitaroti no muri Edureyi (Ogi uwo ni we wo mu bacitse ku icumu mu Barafa). Abo ni bo Mose yarwanije akabirukana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nyamara Abisirayeli bo ntibirukanye Abanyageshuri cyangwa Abanyamāka, ahubwo Abanyageshuri n’Abanyamāka baturana n’Abisirayeli na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko umuryango w’Abalewi wo nta gakondo Mose yabahaye, keretse ibitambo byoswa by’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ni byo gakondo yabo nk’uko yamubwiye.
Imiryango ibiri n’igice cy’umuryango by’Abisirayeli na gakondo yabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mose ni we wagerereye Abarubeni igihugu nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Igihugu bahawe cyaheraga kuri Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni, n’umudugudu wo hagati mu kibaya n’igitwa cyose cy’i Medeba
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
n’i Heshiboni, imidugudu yose y’ibitwa n’i Diboni n’i Bamotibāli n’i Betibālimeyoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
n’i Yahasi n’i Kedemoti n’i Mefāti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
n’i Kiriyatayimu n’i Sibuma n’i Seretishahari hari ku musozi uri mu kibaya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
n’i Betipewori n’imirenge y’i Pisiga n’i Betiyeshimoti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
n’imidugudu yose y’ibitwa n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abamori watwaraga i Heshiboni, uwo Mose yanesheje hamwe n’abatware ba Midiyani: Evi na Rekemu na Suri na Huri na Reba, ari bo batware ba Sihoni babaga muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi Balāmu mwene Bewori w’umucunnyi, Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n’abandi bishwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko urugabano rw’Abarubeni rwari Yorodani n’inkuka zayo. Iyi ni yo gakondo y’Abarubeni nk’uko amazu yabo ari, n’imidugudu n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi Mose ni we wagerereye umuryango w’Abagadi nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Igihugu bahawe cyari Yazeri n’imidugudu yose y’i Galeyadi n’igice cy’igihugu cy’Abamoni kugeza kuri Aroweri hateganye n’i Raba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
uhereye i Heshiboni ukageza i Ramatimisipa n’i Betonimu, uhereye i Mahanayimu ukageza mu rugabano rw’i Debira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi iyo mu kibaya n’i Betiharamu n’i Betinimura, n’i Sukoti n’i Safoni n’igice cy’igihugu cya Sihoni umwami w’i Heshiboni cyari cyasigaye, na Yorodani n’inkuka zayo ukageza mu bigobe by’inyanja y’i Kinereti iburasirazuba bwa Yorodani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Iyi ni yo gakondo y’Abagadi nk’uko amazu yabo ari, n’imidugudu n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi Mose ni we wagerereye igice cy’umuryango wa Manase, haba ahabo nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Igihugu bahawe cyageraga i Mahanayimu n’i Bashani yose, igihugu cyose cya Ogi umwami w’i Bashani, n’imidugudu yose ya Yayiri yo muri Bashani, yose yari mirongo itandatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
n’igice cy’i Galeyadi na Ashitaroti na Edureyi, imidugudu y’igihugu cya Ogi cy’i Bashani, yari iya bene Makiri mwene Manase. Ni cyo cya gice cya bene Makiri nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uko ni ko Mose yagabanije igihugu cy’ibitwa bya Mowabu, hakurya ya Yorodani herekeye i Yeriko iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ariko umuryango w’Abalewi wo Mose nta ho yabahaye kuba gakondo yabo, ahubwo Uwiteka Imana y’Abisirayeli ni yo gakondo yabo nk’uko yababwiye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: