Somera Bibiriya kuri Telefone
Imiryango irindwi ituma intumwa zo kujya kureba uko bakebewe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko iteraniro ryose ry’Abisirayeli riteranira i Shilo bashingayo ihema ry’ibonaniro, igihugu kirabagomōkera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi mu Bisirayeli hari hasigaye imiryango irindwi, itaragererwa igihugu ngo kibe gakondo yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko nimutore abagabo batatu uko umuryango wose uri, mubanzanire mbohereze bagende igihugu bandika ingabano zacyo nk’uko gakondo y’imiryango iri, nibarangiza bazagaruke aho ndi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze ati “Bazakigabanyemo karindwi: Abayuda bazaguma mu rugabano rwabo ikusi, n’Abayosefu bazaguma ahabo ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze muzandike igihugu mo imigabane irindwi, nimurangiza muzanzanire urwo rwandiko hano, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abalewi ntibafite umugabane muri mwe, ahubwo ubutambyi bw’Uwiteka ni bwo gakondo yabo. N’Abagadi n’Abarubeni n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, bamaze guhabwa gakondo yabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, ni ho Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko abo bantu barahaguruka baragenda, bakigenda bajya kwandika ingabano z’igihugu Yosuwa arabihanangiriza ati “Nimugende, mugende igihugu cyose mwandike ingabano zacyo maze muzagaruke aho ndi, nanjye nzakibagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka hano i Shilo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abo bantu baragenda, bagenda icyo gihugu bandika imigabane yacyo mu gitabo uko ari irindwi, bashyiraho n’imidugudu yaho. Maze basubirayo basanga Yosuwa mu ngerero z’i Shilo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Yosuwa abagabanisha ubufindo imbere y’Uwiteka i Shilo, agabanya Abisirayeli icyo gihugu nk’uko imiryango yabo iri.
Umugabane w’Ababenyamini
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umugabane w’umuryango w’Ababenyamini uboneka nk’uko amazu yabo ari, kandi urugabano rwabo ruhera muri bene Yuda na bene Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Urugabano rw’ikasikazi rwaheraga kuri Yorodani, rukazamuka mu rugabano rw’i Yeriko rwerekeye ikasikazi, rukanyura mu gihugu cy’imisozi miremire iburengerazuba rukagarukira mu butayu bw’i Betaveni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Rugakomeza i Luzi (ari yo Beteli) mu rugabano rwaho rwerekeye ikusi, rukamanukira Atarotadara iruhande rw’umusozi ikusi y’i Betihoroni yo hepfo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko rugeze ku ruhande rw’iburengerazuba rugakebereza aho rujya ikusi, uhereye ku musozi uteganye n’i Betihoroni ikusi, rukagarukira i Kiriyatibāli (ari yo Kiriyatiyeyarimu) umudugudu w’Abayuda. Urwo ni rwo rugabano rw’iburengerazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Urugabano rw’ikusi rugahera ku iherezo ry’i Kiriyatiyeyarimu rukagera iburengerazuba, rukagarukira ku isōko y’amazi ya Nefutowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze rukamanukana mu iherezo ry’umusozi uteganye n’igikombe cya mwene Hinomu, aho gisāngānira mu gikombe cy’Abarafa ikasikazi, rukamanukana muri icyo gikombe cya Hinomu ruteganye n’Abayebusi ikusi, rukagera kuri Enirogeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bakaruzana batyo ikasikazi rukagarukira Enishemeshi, rukajya i Geliloti hakurya y’inzira izamuka kuri Adumimu, maze rukamanuka ku gitare cya Bohani mwene Rubeni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
rukanyura iruhande ruteganye na Araba ikasikazi rukamanukana muri Araba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
rukanyuraho rukagera mu ruhande rw’i Betihogula ikasikazi, kandi iherezo ryarwo riba ikigobe cy’Inyanja y’Umunyu ikasikazi, ikusi ya Yorodani. Urwo ni rwo rugabano rw’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Yorodani yabaye urugabano rwaho iburasirazuba. Iyo ni yo gakondo y’Ababenyamini nk’uko ingabano zayo zazengurutse, nk’uko amazu yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi imidugudu y’umuryango w’Ababenyamini nk’uko amazu yabo ari ngiyi: Yeriko na Betihogula na Emekikesisi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
na Betaraba na Semarayimu na Beteli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
na Avimu na Para na Ofura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
na Kefaramoni na Ofuni na Geba. Imidugudu ni cumi n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Gibeyoni na Rama na Bēroti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
na Misipa na Kefira na Mosa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
na Rekemu na Irupēli na Tarala,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
na Sela na Elefu na Yebusi (ari yo i Yerusalemu), na Gibeya na Kiriyati. Imidugudu ni cumi n’ine n’ibirorero byayo. Iyo ni yo gakondo y’Ababenyamini nk’uko amazu yabo ari.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: