Somera Bibiriya kuri Telefone
Rahabu yakira abatasi abahisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami w’i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n’ingoga murabafata.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira.
Basezerana uko bazabigenza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko batararyama uwo mugore arurira abasanga hejuru y’inzu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk’iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy’ukuri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye n’abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abo bagabo baramusubiza bati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukiza ayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduha igihugu tuzakwitura ineza. Ni iby’ukuri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Arabohereza, abamanuza umugozi abanyujije mu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y’inkike y’umudugudu, ni ho yari atuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n’ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n’abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko nutubūra ntituzagibwaho n’urubanza rw’indahiro uturahije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Na we arababwira ati “Bizaba nk’uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukura ku idirishya.
Abatasi basubirayo babatekerereza ibyo babonye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanuka umusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Baramubwira bati “Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: