Somera Bibiriya kuri Telefone
Batoranya abagabo bo gutora amabuye yo muri Yorodani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y’Abisirayeli yose umwe umwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
arababwira ati “Nimunyure imbere y’isanduku y’Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk’uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli ungana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Abisirayeli bakora nk’uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati nk’uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n’ubu.
Bambuka, amazi ya Yorodani asubirana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk’uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y’Uwiteka ihetswe n’abatambyi irambutswa, abantu babireba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk’uko Mose yari yarabategetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ingabo nk’inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y’Uwiteka mu kibaya cy’i Yeriko, ziteguye kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y’Abisirayeli bose, baramwubaha nk’uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka abwira Yosuwa ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“Tegeka abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bave muri Yorodani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk’uko yari asanzwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw’i Yeriko mu ruhande rw’iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay’iki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Muzabigishe mubasobanurira muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, nk’uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukura ubwo yayikamirije imbere yacu kugeza aho twambukiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yosuwa igice cya: