Somera Bibiriya kuri Telefone
Inzige azigereranya n’Umunsi w’Uwiteka uzabaho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimuvugirize impanda i Siyoni, muvugirize induru ku musozi wanjye wera, abatuye mu gihugu bose bahinde umushyitsi kuko umunsi w’Uwiteka uje, ugeze hafi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
umunsi w’umwijima w’icuraburindi, umunsi w’ibicu bya rukokoma n’ibihu. Uko umuseke utambikira mu mpinga z’imisozi, ni ko ubwoko bukomeye kandi bufite imbaraga bwadutse. Nta bwigeze kuboneka bumeze nka bwo, kandi hanyuma yabwo nta buzaboneka, ndetse no kugeza mu bihe byinshi bizakurikiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umuriro urakongora imbere yabwo, kandi inyuma yabwo ibirimi by’umuriro biragurumana. Imbere yabwo igihugu kimeze nka ya ngobyi yo muri Edeni, inyuma yabwo ni amatongo masa nta cyaburokoye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ubarebye abona basa n’amafarashi, kandi birukanka nk’abagendera ku mafarashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw’amagare y’intambara ari mu mpinga z’imisozi, nko kugurumana nk’ibirimi by’umuriro bikongora ibishakashaka, nk’ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Imbere yabo abantu bamarwa n’ubwoba, mu maso habo bose harasuherwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bihuta nk’intwari, burira inkike nk’abarwanyi, umuntu wese aromboreza imbere ye, ntabwo bica gahunda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi nta wuca ku wundi umuntu wese aromboreza mu nzira ye, batwaranira mu macumu kandi nta wuteshuka inzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Basimbukira umudugudu bakiruka ku nkike z’amabuye, bakurira amazu, bakamenera mu madirishya nk’abanyazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imbere yabo isi iratigita ijuru rigahinda, izuba rikazima n’ukwezi kukijima, kandi n’inyenyeri zikareka kumurika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka arangurura ijwi imbere y’ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, mubone uko mutura Uwiteka Imana yanyu amaturo y’ifu n’ay’ibinyobwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
muteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n’abana n’abakiri ku ibere, umukwe nasohoke mu nzu ye, n’umugeni mu nzu yarongorewemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y’umuryango w’urusengero n’igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab’umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n’abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze Uwiteka agirira igihugu cye ishyaka, ababarira ubwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko Uwiteka asubiza ubwoko bwe ati “Dore ngiye kuboherereza ingano, na vino n’amavuta ya elayo bibahaze, kandi sinzongera kubakoza isoni muri abo banyamahanga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
ahubwo ingabo z’ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz’imbere zigwe mu nyanja y’iburasirazuba, n’iz’inyuma zigwe mu nyanja y’iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntutinye wa si we, nezerwa kandi wishime, kuko Uwiteka akoze ibikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntimutinye mwa nyamaswa zo mu ishyamba mwe, kuko ubwatsi bwo mu butayu bumeze, n’ibiti byeze imbuto zabyo, umutini n’umuzabibu byeze cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Noneho munezerwe bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura iy’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Imbuga zizadendezwaho ingano, kandi imivure izuzura vino n’amavuta ya elayo, isesekare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi muzarya muhage, muhimbaze izina ry’Uwiteka Imana yanyu kuko yabakoreye ibitangaza, kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Muzamenya yuko ndi mu Bisirayeli, kandi yuko ari jye Uwiteka Imana yanyu, nta yindi ibaho. Ni ukuri ubwoko bwanjye ntibuzongera gukozwa isoni ukundi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yoweli igice cya: