Yona arakazwa n’uko Imana ibabariye i Nineve |
| 1. | Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara, |
| 2. | asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. |
| 3. | None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.” |
| 4. | Uwiteka aramubaza ati “Ubwo urakaye ubwo ukoze neza?” |
| 5. | Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kureba uko umurwa uzamera. |
| 6. | Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane. + |
| 7. | Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye. |
| 8. | Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w’iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.” |
| 9. | Uwiteka aramubaza ati “Ukoze neza ubwo urakajwe n’uko uruyuzi rwumye?” Aramusubiza ati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.” |
| 10. | Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n’uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma? |
| 11. | Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi?” |