Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: AmadiniAbayahudi, abakristo n’abayislamu Imana basenga ni imwe ?
gasore Staff asked 6 years ago

Abayahudi, abakristo n’abayisilamu basenga Imana imwe mu by’ukuri. Bimeze gute ? Imana bayita amazina menshi harimo Allah, Yehova, Uwiteka n’andi. Mbese aya mazina yose yaba aganisha ku Mana imwe ? Murakoze

5 Answers
Renah answered 5 years ago

Bashobora kuba basenga ariko batazi iyo basenga, reniant ce qui en fait la force, c’est pas tout le monde qui se disent prier, sans vraiment prier the GREAT I AM, kandi bamwe basenga batemera ubahuza n’ayo ari we Nzira yukuri KRISTO YESU!!
Emmanuel answered 5 years ago

Oya ntabwo ari Imana imwe. Imana se w\’Umwami wacu Yesu Kristo ni yo Mana yonyine, yabwiye Mose ko yitwa NDIHO. Iyi Mana irabyara, ni se w\’Umwami wacu Yesu Kristo kand natwe Bibiliya itubwira ko yatubyaye, itubyarishije Ijambo ryayo. Iyi Mana ifite abana benshi, imfura muri bo akaba yitwa Yesu Kristo. Allah nk\’uko bamuvuga, ngo ntagira ikindi asa na cyo, bivuze ko atandukanye na NDIHO kukwe we asa natwe. Ikindi bavuga ko atabyara kandi atabyarwa. KMu gihe NDIHO we abyara, ndetse na Kristo yaramubyaye ikoreshe Mwuka wera. NDIHO, UWITEKA ni we Mana yatoranyije Aburahamu kugira ngo azimenyekanishe ku muntu bityo agere ku mahanga yose binyuze mu rubyaro rw\’uwo. Imana ya Isiraheli ni yo Mana abakristu basenga. Ariko ibyitwa imana ni byinshi. Ni ukureba uko basobanura imana barimo bavuga ko ari Jehovah koko, NDIHO. Abayahudi bazi Imana y\’abakristo kuko ni bo yabanje gutoranya ariko igihe kigeze ntibasobanukirwa ko isezerano basezeranyijwe ryageze, birengagiza Kristo bahanuriwe guhera kera. Kubwo kutamenya n\’ubu baracyamutegereje. Ariko Imana bazi kubwa ba sekuruza ni yo Mana y\’abakristo.
Kovni answered 5 years ago

Emmanuel yabisobanuye neza, Aba Islam basenga imana yitwa Allah, abakirisitu benshi bizera ko Imana n’umwana wayo n’umwuka wera bangana basenga imana yitwa Trinité, ariko itsinda rito ry’abahamya ba yehova bemera ko yesu ari imana ariko atangana na se kandi ko umwuka wera atari imana ahubwo ari imbaraga z’Imana. Abo rero basenga Imana yitwa Yehova. Allah, Trinité na Jehovah baratandukanye cyane.
Geoffrey answered 5 years ago

Kansobanure kuba Kristo naba Islamu. Imana imfashe. Imana yabakristo ntabwo ariyo yabislamu. abafite Bibiriya dusome Yohana 8:31-44. cyanecyane 41 kugeza 44. Havugako kubantu batamenya imvugo ye aho bakomoko, abatamenya Yesu Kristo icyo bisobanuye. Naho abobantu bakomoka. Kenshi tubona abantu muri society zacu tudahuje kwizera tukagirango byose biremewe cyangwa nubuyobe bwomunzira nyamara Bamwe ntabwo baba basenga Imana y\\\’Ukuri. Habaho ukuri kumwe gusa. Ibyo bita Absolute truth mucyongereza. Dusome 1 Timoteyo 2:5-6
DUFATANYE Jean de Dieu answered 5 years ago

Aba  bose basenga Imana imwe ahubwo ntibahuza imyumvire kuri Yesu no kUmwuka wera. Imana imwe mu butatu butagatifu yabaye impamvu irema amatsinda yimyizerere itari ngombwa. Mu bihe bitandukanye Imana yabanye n`abantu bayo igaragara ari Imana Data, Mwana (Yesu), Mwuka wera.
Your Answer