Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: IbyahaEse kugira ngo ubabarirwe ibyaha ni ngombwa kubyatura imbere y’umushumba?
Aline asked 4 years ago

Ese kugira ngo ubabarirwe ibyaha ni ngombwa kubyatura imbere y’umushumba cyangwa se imbere y’iteraniro?

6 Answers
Gasore James answered 4 years ago

Ku bwanjye numva atari ngombwa cyangwa se atari itegeko ko kugirango ubabarirwe ibyaha bisaba kubyaturira imbere ya Pastor. Bibiliya ivuga ko gusaba imbabazi uwo wahemekiye ariyo nzira nziza yo kwicuza. Murakoze
jiji answered 4 years ago

Warasambanye se wasaba imbabazi uwo mwasambanye?
Innocent answered 4 years ago

@jiji Uramutse warasambanye wazisaba uwo mwabikoranye ukamubwira ko bitazasubira, ukazisaba n\’Imana. Pasiteri se niwe wakubabarira?
Theophile answered 4 years ago

NINDE WO KWATURIRWA KANDI KUKI ARI BYIZA KWATURIRA ITORERO❓➖➖➖➖➖➖➖➖➖➖1. Uwa mbere ni Imana kuko yo ibana natwe ukiyihemukira ukwiriye kwihana mu mutima, 2. Uwa kabiri ni uwahemukiwe iyo ahari nk.uko Yesu yatubujije gutanga ituro tugifitanye ikibazo n\\\’abantu. 3. Uwa gatatu ni itorero kubera impamvu ngiye kubabwira.👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾👇🏾 N.B: nimvuga itorero mwumve abantu bo kwizerwa kuko: 👉🏾Ubundi kubwira abantu ibyaha wakoze byagira imimaro ikurikira iyo ari ab\\\’itorero koko: 1. Kugusengera ngo Imana iguhe imbaraga zo kunesha. 2. Abari bagufiteho ikibazo (iyo byamenyekanye) barabohoka. 3. Kukugira inama zihuye n\\\’ibyanditswe iyo bishoboka nk\\\’uko Kuko n\\\’iyo usomye Bibiriya ugenda ubonamo inama zigirwa ibyiciro. (Hari inama ushobora guhabwa ukabona imbaraga zo kunesha) 4. Iyo abera bari maso babasha kumenya aho umwanzi aturutse ateye bityo abashumba bagahugura intama kandi abanyamasengesho bakirukana uwo mwuka runaka uba wateye. (Aha ndavuga urugero nk\\\’abantu 10 bihannye ubusambanyi, ababereye maso umukumbi bagakwiriye kumenya igikwiriye bagategura inyigisho zijyanye n\\\’ikibazo kiriho.Ubwo Yesu yabisabye itorero anyuze mu byanditswe mureke tujye tubikora ariko tutabikoreshwa n\\\’imihango ahubwo tugire ubusabane n\\\’Imana buhoraho nitwumva dutandukanijwe nayo tujye dutaka nka Yesu wagize ati: \\\”Data ni iki kikundekesheje.
BENI answered 4 years ago

Ibyaha byakorewe mu rwiherero byaturirwa mu rwiherero, ibyakorewe ku mugaragaro bikaturwa ku mugaragaro ibyakorewe mu mutima bikaturirwa mu mutima.
Satani yazanye ubuyobe bwo kwatura ibyaha ku mugaragaro nibidakwiye kuhajya. ibaze kwatura ko wasambanye, wahehese, wararikiye imbere y iteraniro ririmo umogore/ umubabo/abana mu gihe nta wari uziko byakozwe. mwibaze ingaruka bibagiraho kandi nyiri ukubimenya ari : Imana n’uwo mwabikoranye gusa.Uwiteka akomeze kutwungura ubwenge
Pr.Isaac NSENGIYAREMYE answered 4 years ago

Kwatura ibyaha ni ngombwa nkuko ijambo ry\\\’Imana ribitubwira mu rwandiko rwa mbere rwa 1Yohana 1:8 \\\” 8. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.   9. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.   10. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.
Your Answer