Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: IbyahaEse narwanya ibigusha gute?
muhawenimana muhirwa asked 4 years ago

Ese narwanya ibigusha gute?,

1 Answers
Sibomana Cyriaque answered 4 years ago

Uburyo warwanya ibigusha: Gusoma Ijambo ry\’Imana no kuritindaho Gufata umwanya uhagije wo Gusenga (Byaba byiza Ugiye ufata igihe cyo kwiyiriza) Kwirinda ibigare mudahuje kwizera. Kugira gahunda ihamye y\’ibikorwa byawe bya buri munsi  kandi ukagerageza kuyubahiriza (Kuko rimwe narimwe hari ibigusha bidusagarira ariko aritwe tubihaye umwanya) Kwishakamo intekerezo igufasaha gutekereza ku ngaruka z\’ikintu icyo aricyo cyose ugiye gukora (Cyaba cyiza cyaba kibi) Kurinda ururimi  nturwemererere kuvuga ibitari ngombwa Kumenya ko uri mu isi kandi igusaba ibyayo, ukamenya uko ubyitwaramo ntawe ubangamiye kandi nawe bitakubangamiye (Ntiwumve ko kuba ukijijwe bishobora kugutera kutubaha bandi bantu badakijijwe: abo mubana, inshuti zawe, …. Icyitonderwa: Ntabwo kubaha umuntu ari ukumuyoboka mu mafuti ye ahubwo n\’ukubana nawe byaba byiza ukamutoza kukwigiraho ibyiza ukora)  Etc
Your Answer