Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: GusengaEse ni ngombwa gusenga uhagaze, wicaye, cyangwa upfukamye ?
Christelle Uwimana asked 4 years ago

Ese ni ngombwa gusenga uhagaze, wicaye, cyangwa upfukamye? Ese twasenga tubumbuye ibiganza, bibumbye, cyangwa tubizamuriye Imana? Ese mu gihe turimo dusenga ni ngombwa ko twajya duhumiriza amaso yacu ?Ese tugomba gusenga mu gitondo uko tubyutse cyangwa ni mugoroba tugiye kuryama ?Ese hari amagambo yihariye dukwiye gukoresha tuvuga igihe turigusenga?

15 Answers
Best Answer
adam nduwimana answered 4 years ago


MASABO JUVENAL answered 3 years ago

Njyewe numva uko wasenga kose ,igikuru ni uko wubahisha Imana kandi ukayisenga ufite ukwemera. Hari ubwo umuntu yumva muri we arafashwa bitewe n\’uko yumva arasenga ameze, hari n\’aburira ibiti bagasengeramo. Njye rero numva igikuru ari ukugira ukwizera kandi ugasenga nta buryarya mu izina rya Yesu Kristo. Imana ibane namwe.  
MBONEZA Thomas answered 3 years ago

IMYITWARIRE IKWIRIYE UMUNTU WESE NI UGUPFUKAMA

YESAYA 45:23.

Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.

NONESE UBWO AMAVI YOSE AYAWE NTARIMO? CYANGWA AYUMUNYUCYUBAHIRO WESE? KUDASENGA UPFUKAMYE NI UKWIGOMEKA KUBUTEGETSI BW’IMANA
UMUNTU WESE UZI IMANA AKABA ATARWAYE IGIHE CYOSE AGIYE GUSENGA AGOMBA GUPFUKAMA
INGERO: Abahanuzi, Abami (SALOMO), Intumwa na YESU UBWE
IMANA IBAHE IMYUMVIRE MWIZA MU IZINA RYA YESU. 
Ushaka ubundi busobanuro tel 0783516008, 0722516008
Severinmanirakiza answered 3 years ago

jewe numva ko umuntu uko yosenga kwose isengesho rye ryumvirwa
Yarison Allain answered 3 years ago

Abantu twese tugira imyizerere itandukanye, ariko gusenga ni byiza
Elie answered 3 years ago

Njye ndumva icyambere nugusenga bivuye 
Theophila answered 3 years ago

Hariho igihe mba numva ndwaye ngasenga ndyamye, Kandi kuri njewe gusenga ni uguca bugufi,rero guca bugufi si ugupfukama ahubwo ni ukureba ibibi byose wakoze,ukabyanga,ugasaba Imana imbaraga zo kutazabisubira, ukabibabarirwa. Iyo usenga uciye bugufi,Hari igihe wumva muri wowe wahagarara cg ukicara cg ugupfukama cg ukarambarara.gusa iyo turi mubandi benshi, Hari ni igihe wumva warira,ukaboroga ariko kuri benshi uba ugomba no kwiyubaha ibyiza ni uguhagarara kugira ngo uze kubona aho unyura utiyanduje. Hano wanapfukama.Iyo usenga ureba, urarangara,gusa biterwa n’ impano cg umurimo ukora mu Itorero ryawe. Ibyiza wasenga kenshi uhumirije! Ikintu numva utakwibagirwa mu gusenga ni ugusaba imbabazi z’ ibibi byose wakoze no gushima Imana, ibindi byose ntibyakagombye gusa!numva ko aribyiza gusenga ugiye kuryama na mugitondo ubyutse ugasaba uburinzi bw’ Ijuru kuko Hari imyuka myinshi iturwanya, tukayikumira. Mugusenga ushobora kurambura ibiganza cg ntubirambure, ibyakuzamo nibyo wakira, gusa ubirambuye ushobora kunanirwa utararangiza gusenga, ugasanga ni akajagari! Ibyiza wakira ibitakubangamiye mu isengesho.
Bishop Mutebwa Dicks answered 3 years ago

IBYO KUVUGA NGO AMAVI YOSE AZAPFUKAMIRA IMANA TWESE TURABIZI  TURANABYEMERA ARIKO IYO TOPIC ITANDUKANYE NIYO TURIMO KUVUGA KUKO GUPFUKAMA BIBLE IVUGA NTABWO ARI MU BURYO BWO GUSENGA MWENE DATA ARIMO KUBAZA. NJYE NDUMVIKANA NUHAMYA KO ICYA NGOMBWA NUKO WIFATA IMBERE Y\’IMANA MU MUTIMA WAWE.USHOBORA NO GUPFUKAMA USENGA ARIKO UPFUKAMANYE IBYAHA UGASENGA NTA NO GUTINYA IMANA MU MUTIMA WAWE. BITYO RERO GUPFUKAMA SICYO KIBAZO KUKO NA SATANI BARAMUPFUKAMIRA. ICYA NGOMBWA N\’UKO USENGA ARIKO MBERE YO GUSENGA UKABANZA UGATEKEREZA UWO UGIYE GUSENGA UWO ARIWE, IMBARAGA AFITE, N\’UBUDAHANGARWA NDETSE N\’ICYUBAHIRO AFITE.BITYO NUBITEKEREZAHO IBYO BYOSE MBERE YO GUSENGA BIZATUMA UZAMURA ISENGESHO RIKWIRIYE IMBERE Y\’IMANA. NIYO MPAMVU AKENSHI IYO TUGIYE GUSENGA TUBANZA KUZAMURA INDIRIMBO YO KURAMYA IMANA KUKO BITUMA UKO URAMYA IMANA UMUTIMA WAWE UGENDA UVA MUBYO WAHOZEHO MWUKA W\’IMANA AKAGENDA AKWINJIZA MU BITEKEREZO BY\’IMANA BITYO UJYA GUSENGA UMUTIMA WAWE WAMAZE KWEGERA IMANA IYO UZI UWO UGIYE GUSENGA UWO ARI WE ATARI UGUPFA GUSENGA GUSA (IBYO BIBILIYA YITA GUPFA GUTERA WARAZA.)
Fidele Peace answered 3 years ago

Gusenga kumukiranutsi kgira umumaro iyo asenganye umwete  hanyuma rero umuntu ashobora gusenga muri position iyo ariyo yose bitewe na situation arimo( ariko ikingenzi nagaciro aha igikorwa arimo gukora ndetse nuwo arimo kubwira akaba yabanje guca bugufi ntamutima umurega ibibi akifitemo)  urugero: mu iteraniro Rigari ntabwo wategeka abantu bose gusenga bapfukamye hasi kubutaka naw urimo kereka ubishatse we ubwe abikuye kumutima ariko muma sengesho yo mu cyuma birashoboka rwose kandi birakwiye .ariko kandi burya byose biterwa nukwizera ufite muri wowe ari nako kukwemeza uburyo ukwiriye gusengamo.muburyo bwose wakoresha ufite kwizera Imana irakumva kuko nusenga arimo agenda munzira akaba afite kwizera Imana yumva gusenga kwe .Amen
MINANI Adrien answered 3 years ago

Uko wasenga kose ikibanze ni ugusengana umutima 
dusome dusobanukirwe byaba byiza mugiye mutegura ibiganiro haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku maradiyo kukareba ukuri kw’ibintu
Your Answer