Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: IbyahaItangiriro – Nyina wa Yakobo yamufashije kubeshya Isaka
Gilbert Niyomuhoza asked 5 years ago

Ko Mama wa Yakobo yamufashije kubeshya se Isaac kugirango abone umugisha, ubwo muri ibyo nta cyaha kirimo? Mbese kuba Yakobo yararongoye abagore babiri Reya na Rashel nta cyaha kirimo ko ubu umugabo arongora umugore umwe?

3 Answers
Best Answer
Patrick answered 4 years ago

Igihe cya Yakobo naba Isaka nta mategeko y’Imana yari yatangwa kuko ibyo byahawe Mose n’abandi bakurikiyeho nyuma zabo. Murakoze 
Christophe answered 4 years ago

Hoya. ibyo ntabwo ari byo rwose. wivuga ngo igihe cyabo amategeko yari ataratangwa. Hari impamvu nyinshi zigaragaza ko amategeko yariho na mbere.  Muri Yohana 21:25 haravuga ngo \”Ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.\” Ibyo bisobanuye ko Bibiliya yose uko yakabaye, harimo byinshi bitigeze byandikwamo kuko ari byinshi cyane.  Yeremiya 31:31-34 havuga ko amategeko agomba kwandikwa mu mitima y\’abantu. Ibyo bisobanuye ko rero amategeko ashobora no kuba atari mu mpapuro, ariko nta muntu utagira umutima. Bityo naho waba utarasomye bibiliya, iyo ugiye kwiba cg kwica uba wumva wemeranywa n\’umutimanama wawe ko ari nta kibazo kirimo???  Bibiliya iravuga ngo \”ibyo mushaka ko abandi babakorera, abe aribyo namwe mubakorera\” None se ibyo ukoreye abandi wumva na we babigukoreye nta kibazo wagira??? Iryo ntabwo ari ihame rya Bibiliya gusa, n\’abapagani barabyizera kandi nabo bazi kwitura ineza uwayibagiriye. bivuze ko rero iryo hame bararizi naho baba batarasomye Bibiliya. Igihe Imana yatangaga amategeko iyaha Mose, Kuva 20:8 Imana yaravuze ngo \”wibuke…….\” ibyo bisobanuye ko ibyo irimo kuvuga ntabwo ari ibintu bishya mu matwi y\’abantu, ahubwo irimo irabibutsa ibyo basanzwe bazi. Ubwo rero ntabwo wavuga ko kuba ntahandi amategeko agaragara yanditswe  mbere ya Mose, bisobanuye ko nta mategeko yarariho, kuko Imana yari ifite uburyo bwinshi bwo kuvugana n\’abantu. yashoboraga no kubibabwirira mu iyerekwa.  Igisambo ku musaraba cyapfuye kimaze kubona ubugingo bw\’iteka, Yesu akemereye kuzabana nacyo muri Paradizo. Ntabwo byagisabye gusoma imizingo y\’amategeko cyane cyane yari yanayishe, kuko kwiba ni icyaha, bityo ukaba wishe itegeko ryo kutiba. Gusa yabikoze umutimanama we umubuza, ariko ntiyawumvira, niyo mpamvu yaje kwibuka inama y\’umutimanama we yirengagije ari kumusaraba, bituma yihana. Imana iramubabarira.   6. Niyo mpamvu rero Mama wa Yakobo yakoze icyaha. ikindi Yakobo na we yakoze icyaha. None se muri Eden wigeze ubona aho Imana yashyingiye Adam abagore babiri. Ibyo ni ubupagani bubi kandi iyo niyo yanabaye intandaro y\’Abisirayeli kujya mu bubata bwo muri Egypt. Iyo atarongora abagore babiri ntabwo Abisirayeli bajyaga kujya mu bubata. ikindi kandi no kurongora abagore babiri nabyo byari ingaruka z\’icyaha yakoze cyo kubeshya. Burya icyaha kimwe kikuganisha no kubindi byo hirya mu nguni. Naho rero Mama wa Yakobo, yagombaga kumenya inshingano ye yo kurerera Umwana amutoza imico n\’ingeso bya gikristo. no ku munsi w\’imperuka hari abazazira ko batareze abana babo babatoza ingeso nziza. Ibyo nibyo Eli yazize. Yarimbutse azize abana be. kutabahana, agafata minenembwe ibyo yabwirwaga ko abana be bakorera mu rusengero rwera rw\’Imana, ntafate umwanzuro. ibyo byatumye arimbuka.   Kuva11:18-19 18. Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu. 19. Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira n’uko muryamye n’uko mubyutse.   Kuva 6:6-8 Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse Uyahambire ku kuboko kwawe akubere ikimenyetso, uyashyire mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe   Murakoze
Christophe answered 4 years ago

Umuvandimwe Gilbert Niyomuhoza yaba yarasubijwe
Your Answer