Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: AmadiniPASIKA TWIZIHIZA YAVUYE HE?
RUGAMBA AD asked 5 years ago

Ese Pasika twizihiza ubu yavuye he? Ko Bibiliya ivuga Pasika itandukanye niyo mbona twizihiza, iya none yavuye he? Ese ntimushuka abakirisitu ko bizihije Pasika kandi ari impimbano? Musome Abalewi 23:5.

1 Answers
Best Answer
joel answered 5 years ago

*PASIKA ,PASIKA, PASIKA*!!?
—————————————-
    Pasika { *Passover* } : Ni ijambo rivuga ( *Kunyuraho*) kuko aba Isiraël bakoreye ku bigaragara bakarindwa Malayika murimbuzi wanyuze ku mazu bari barimo mu Misiri ntarimbure imfura zabo kubw’amaraso bari basize ku nkomonizo z’imiryango y’inzu!
Kuri bo Pasika yari ikimenyetso cyo kuva muri Egiputa (Misiri)  bakajya i Kanaani.{ *Kuva (Iyimukamisiri) 12:13-14* }.
 *DORE UKO YAKOZWE N’ ABISIRAËL BITEGURA KUVA MU MISIRI*
—————————————————————————
   Bariye Umwana w’ Intama wa Pasika bawurisha imboga zisharira n’imitsima idasembuye.
Bawuriye vuba-vuba bahagaze, bakenyeye, bakwese inkweto, bafashe inkoni, umuryango wose uri kumwe.
Basize  amaraso y’uwo mwana w’Intama ku nkomanizo no mu ruhamo rw’umuryango. ( *Kuva 12:1-13* )
*UBUSOBANURO*
————————-
1) Umwana w’ Intama washushanyaga *YESU KIRISTO WABAMBWE ARI UMUSORE UZIRA INENGE*
2) Imboga zisharira zashushanyaga *UKUBABAZWA N’ IBYAHA*
3) Kuyirya bahagaze bicumby’ inkoni bakwese inkweto  byo bigashushanya *KWITEGURA URUGENDO BAMARAMAJE*
4) Gusiiga amaraso ku nkomanizo no ku ruhamo rw’ umuryango bikagereranya : *UBUSHOBOZI N’UBURINZI BITERWA NO KWIZERA AMARASO YA YESU KIRISTO*(Heb 11:28)
5) Umuntu wese wari kumwe naba Isiraël akemera ibyabo, yari yemerewe iyo Pasika, uhereye ku bana ukageza kubasaza,  kuko Yesu yacunguye bose.
*BAGEZE I KANAANI*
——————————
 *_a_* ) Batambaga ibitambo bishushanya KRISTO.
 *b* ) Pasika yamaraga iminsi 7.
 *c* ) Baryaga ibya Pasika bicaye begamiye iburyo.
 *d* ) Bafite umukene wo kuboza ibirenge.
 *e* ) Bakoreshaga imitsima idasembuwe y’ ingano n’ ibigori ” Yosuwa 5:10-12″.
 *f* ) Pasika yakorerwaga i Yerusalemu honyine.
 *g* ) Umuryango wose wayizagamo.
( *2NGOMA 30:13-27* )
*PASIKA MW’ ISEZERANO RISHYA*
————————————————-
 *h* ) Pasika Yatanzwe na Yesu mu cyumba cyo hejuru { *Luka 22:7-20 }.*
 *i* ) Yesu yogeje ibirenge by’ intumwa ze kd abategeka kujya babyozanya  igihe cyose bakoze uwo muhango { *Yohana 13:14* }.
 *j)* Bakoresheje imitsima (imigati) idasembuwe na divayi y’ umutobe. (Luc 5:38)
 *k* ) Muri iryo Funguro Ryera Yesu  yasangiye n’abigishwa be,  ntiyirukanye *Yuda* “Umugambanyi”.
   *l* ) *Umutsima (umugati) umwe Yesu yamanyaguye n’ igikombe kimwe banywereyeho* byose byashushanyaga UMUBIRI WE N’ AMARASO YE NK’ ISŌKO IMWE YO GUKIZA ABANYABYAHA!
❇ *Pasika yo mu isezerano rya kera* ni ryo *Funguro Ryera mw’ isezerano rishya* NI URWIBUTSO RWO GUPFA NO KUZUKA BY’ UMWAMI WACU YESU KIRISTO ( *Luka 22:19-20* ) Uyu muhango w’ifunguro ryera twibuka Urupfu rwa Yesu no gucungurwa kwa muntu, ugomba gukorwa nez uko byategetswe na Yesu kugeza ku mperuka y’ isi. *1 Abakorinto 11:26-30* .
*m*) Icyumba cyo hejuru ni AMASO YO KWIZERA.
*n*) *Koza ibirenge* ni UKUBABARIRA NO GUKORERA ABANDI
*o*) *Imitsima idasembuwe* ni UKURI no KUTARYARYA
*p*) *Kutirukana Yuda* BITWIGISHA KUTAGIRA UMUNYABYAHA DUHEZA MW’ IFUNGURO RYERA IGIHE YASOBANURIWE NEZA IBY’UWO MUHANGO ARIKO AKEMERA KUWUBAMO  kuko Yesu ari we muti n’ Umukiza w’ abantu bose! ndetse no muri Pasika y’ Abayuda, umuntu wabaga yahumanye ntibyamubuzaga kuyijyamo. *Kubara 9:10, 2 Ngoma 30:17.*
*r*) Nk’ uko iminsi 7 yari iyo gukora imyiteguro ya Pasika, *ni ko n’ umuntu wese asabwa imyiteguro y’ umutima  yo kwihana no kwatura ibyaha kugira ngo yezwe n’ URWO RWIBUTSO, aho gucirwaho iteka narwo* (1Abakorinto 11:27-33)
👉​​​​​Kera Uwihezaga muri PASIKA yacibwaga mw’ Isirael !!
Mu Isezerano rishya, aho Yesu ari, ni ho abanyabyaha babyiganira ngo bakizwe nawe  kuko Umucungizi yavuze ati *aho intumbi iri, niho inkongoro ziteranira* { Matayo 24:28 } .
*PASIKA Y’ AMADINI YA GIKRISTO N’ IFUNGURO RYERA*
——————————————————–
     Pasika ikorwa ubu mu madini n’amatorero anyuranye yo ku isi, ahenshi isigaranye izina gusa !! Naho imikorere yayo ni imihimbano ivanzwemo n’imigenzo bitategetswe na Yesu!!!
Muzabigenzure namwe, pasika y’ubu ntisa n’ iyakorewe mw’ Egiputa igihe biteguraga kuvayo,  ntihuye n’iyo Abiraël bakoreraga i Kanaani, ibiri amambu  nta n’ ubwo ihuje n’ iyo Yesu yakoreye abigishwa be akanayidusigira ngo isimbure izo zombi zayibanjirije !!
(1Abakorinto 10:14-22)
    ⚠ Iyi mihango ya Pasika ngarukamwaka, ikorwa hagati y’ itariki ya 21/03 n’ iya 18/04  buri mwaka yashyizweho  n’itorero Catholic  guhera mu mwaka wa 136 NK  bikozwe n’aba papa bane aribo  :
Papa TELESIFORO (125-136)
Papa PIYO WA 1 ( 140-150)
Papa ANISETI (155-166)
Papa VIGITORI( 189-199)
👉​​​​​Uyu mu *Papa Vigitori* niwe wategetse ko abepisikopi *bareka guhimbaza Pasika Kiyahudi* , ahubwo ngo *bajye bayihimbaza bakurikije imihango y’iminyaroma*
    (cfr *Wowe nkurikira No15 ” Uruhererekane rw’abapapa p 4-6* )
Byemejwe burundu mu  inama y’i Nise mu mwaka wa 325 NK (Nyuma ya Kristo ). Iyi pasika igomba kuba ku cyumweru gusa (kuwambere w’iminsi irindwi) kd ikabanzirizwa n’ igisibo cy’ iminsi 40 [ ku Bagatolika ], uwo munsi  bakawita umunsi mukuru w’ Izuka rya Yesu.
{ cfr *Inkomoko y’ amadini p: 34* } .

*AMAHORO N’ IMIGISHA  BIBANE N’ ABAKUNDA UMWAMI BOSE BATARYARYA!* Amen
 ( *Abakorinto5:7-8*)
( *1Yohana 2:3-4*)
Your Answer