Ibibazo n'ibisubizo
Ibibazo byabajijweCategory: IbyahaImana ihana umunyabyaha akiri ku isi akazahanwa no mu ijuru ?
James Staff asked 6 years ago

Maze iminsi numva abantu bigisha ko nta mahoro y’umunyabyaha kandi ko ibyaha bikugaruka ukiri mu isi. Mbese aho Imana ntiyaba itangira guhana umunyabyaha mbere y’uko urubanza rw’iteka rugera ? Ubundi se ibyaha bigira izihe ngaruka ku muntu usanzwe adakijijwe ?

2 Answers
pharmacious answered 3 years ago

chloroquinr
aralen buy online
erectile tissue definition
new york erectile dysfunction
hydroxychloroquine classification
hydroxychloroquine tablets
top erectile dysfunction drugs
hydroxychloroquine plaquenil cost
cirla
tadalafil 40 mg daily
zithromax generic
buy zithromax
KAYIGI Omar answered 3 years ago

Ni byiza ko habaho kwibukiranya neza ko ibikorwa byose bigira icyo wakwita ikivamo[inyiturano] nkuko tubibona muri Zaburi 62:13, aha nirinze gukoresha ijambo umusaruro kuko iri rikoresha ku byavuyemo byiza(positive) kuko hari igihe havamo ibitari byiza(ukarumbya) niyo mpamvu ngiye kubisobanura muri ubu buryo 4:
  1. Ibikorwa by’ubutwari (gukiranuka)bikurikirwa n’ibihembo [ku uruhande rw’abakijijwe]

Izi ngororano kandi abakiranutsi babasha gutangira kuzigororerwa bakiri muri ubu buzima, kandi bazanagera mw’Ijuru bakarushirizwaho kuko bazihabwa ziyongera k’ubugingo buhoraho.     (Luka 18:30)
 
  1. Ibikorwa by’ubugwari(ibyaha) bikurikirwa n’ibihano [Ku uruhande rw’abatubaha Imana], ndabibutsa ko hano igihano cy’icyaha ari gatozi kuwa gikoze. (Yobu 21:19) gusa habaho ko n’ingaruka zigera kubo begeranye.

Nubwo hari ubwo batangira kugerwaho n’ibihembo by’ibyaha byabo bakiriho ariko igihano gikomeye ni ukurimbuka (Yohana 5:29)
Ibi bikurikira birashoboka ku mpende zombi (abakijijwe cg abadakijijwe):
  1. Umurava uvamo umusaruro:

Umuntu wese iyo akoranye umwete ibyo akora havamo umusaruro kuko iryo ari ihame ryagenwe    (Imigani 12:27, 13:4), kuko umuntu wese iyo yagize umwete wo guhinga Imana imuvubira imvura agasarura (Matayo 5:45), uretse ko umusaruro hari ubwo uhinguka mu biganza birimo ibyabaha bika bidasobanuye ihirwe, ahubwo hategerejwe ko ibyaha bye bigwira(Imig 11:18)
 
                   4.Uburangare (cg kurenga imbago)bivamo ingaruka.
Umuntu wese iyo akoze igikorwa kirimo uburangare cg ikosa mbere yuko hagaragara ibihano, ubwo burangare buba bwamaze kurema ingaruka. Ingaruka rero si igihano ahubwo ni inkurikizi y’icyakozwe, urugero iyo ukandagiye mu mahwa nta nkweto wambaye ntabwo byitwa igihano, iyo umukobwa asambanye mu gihe cy’uburumbuke agasama ntabwo guhabwa gusama byakwitwa ko ari igihano, ikindi ni uko hari igihe ukora icyaha nyuma wakwicuza Imana ikakubarira ariko kuko igihe wacumuraga ingaruka uba wamaze kuzirema zo zigakomeza kugaragara (2 Sam.12:13-14) uretso ko Imana yagiye igaragaza ko nyuma yo kwihana bitewe nuko wayikoze ku mutima, budahangarwa bwayo izo ngaruka Imana ifite ubushobozi bwo kuzivunjamo ibyiza kuko umugambi wayo ku muntu ari mugari.
Your Answer