Yanditswe na Hategekimana kuwa 22-04-2018 saa 21:58:41 | Yarebwe: 2021

Ku isi hari ibihugu birenga 195 byose bifite ibirango harimo amadrapo n’ibirangantego byabyo. Igihugu cya Repubulika ya Dominic nicyo cyonyine cyabashije gushyira Bibiliya mu birango byacyo (Idarapo ndetse n’ikirangantego).

Repubulika ya Dominic ni igihugu kiri muri Amerika y’amajyepfo mu birwa byitwa “Antilles” mu karere bita Caribbean. Iki gihugu cyakoronijwe n’abanya Esipanye cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1821. Iki gihugu gituwe n’abakiristu bagize 95% by’abaturage, kikagira 2.6% by’abaturage badafite icyo bemera naho 2.2% bakaba bari mu yandi madini. Muri 2014, ibarura ryagaragaje ko 57% by’abaturage bose bari abayoboke b’idini Gatorika y’i Roma, naho 23% bakaba abaprotestanti (Evangelical Protestants cyangwa Pentecostal).

Idarapo rya Repubulika ya Dominic rigizwe n’ibara ry’ubururu risobanura Kwibohora, umweru usobanura Agakiza n’umutuku uzobanura Amaraso y’intwari yamenetse. Hagati mu kirangantego harimo Bibiliya ifunguye kandi hejuru yayo hariho umusaraba. Iyi bibiliya bavuga ko ifunguriye mu gitabo cy’ Inkuru nziza ya Yohana, igice cya 8, umurongo wa 32. Yohana 8:32 Uyu murongo uvuga ngo “namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”