Yanditswe na Hategekimana kuwa 22-04-2018 saa 21:52:40 | Yarebwe: 2365

Isi yacu ya none yuzuyemo ibibazo byinshi cyane bitandukanye, hariho ibibazo by’intambara, inzara, ubukene bukabije, indwara zitandukanye ndetse zitarabonerwa umuti nyamara hejuru yibyo byose hari ikibazo gikomeye cyane gihora mu mitima ndetse no mu bwenge bw’abantu, benshi tukibaza icyo kibazo ndetse n’abanyabwenge bo mu isi mu myaka myinshi ishize bibaza icyo kibazo, na Yobu mu gice cya Yobu 25:4 ubwe yibajije icyo kibazo. Ikibazo ni iki: “MBESE UMUNTU YABASHA ATE KUBA UMUKIRANUTSI IMBERE Y’IMANA? CYANGWA UWABYAWE N’UMUGORE YABASHA ATE KUBA INTUNGANE?

Iki kibazo ahari wenda ntabwo twumva impamvu gikomeye ariko tugiye kureba impamvu gikomeye ndetse ko igisubizo cyayo kitava ku bwenge bw’abantu ahubwo ku MANA yonyine.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ababyeyi bacu ba mbere bamaze kugomera IMANA (Itangiriro 3) batandukanyijwe n’Imana kuko batumviye Imana yabaremye ndetse ibyo bigira ingaruka kuri buri umuntu wese uvuka mu isi, nkuko Uwiteka Imana yari yarababwiye yuko nibarya ku giti yababujije bagomba gupfa, Itangiriro 2:16-17 haragira hati: “Uwiteka Imana iramutegeka iti ”Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa”. Nyamara amaze kutumvira yarapfuye (mu buryo bw’umwuka) ndetse nyuma aza gupfa mu buryo bw’umubiri.

Ibyo rero byageze no ku rubyaro rwa Adamu rwose ndetse bituma umuntu wese uvuka mu isi aba ari umunyabyaha imbere y’Umwami Imana ndetse niyo mpamvu Zaburi itubwira ko umunyabyaha avuka atundakanyijwe n’Uwiteka Imana, ndetse ikongera kutubwira ko twaremanywe gukiranuka, mu byaha arimo twabyariwe Zaburi 51:7, “Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye” na Zaburi 58:4 igira it: “abanyabyaha batandukanywa n’ Imana uhereye ku kuvuka kwabo, iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya” . Nuko rero kuba uruhinja ruvutse ibyo birahagije kugirango rube umunyabyaha mu maso y’Imana ihoraho; ibice 5 by’ Abaroma 5:12 hagira hati “Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’ umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha”.

Ibi byose bitwereka uburyo tuvuka turi abanzi b’Umwami Imana ndetse turi babi cyane kandi nkuko Zaburi 7:12“, Imana ni umucamanza utabera, ni Imana igira umujinya iminsi yose” ndetse ko Imana ishoborabyose, kandi ikiranuka idashobora kwirengagiza ibyaha byacu ndetse nkuko byanditswe yuko “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu” Abaroma 6:23a. Nuko rero buri muntu yakwibaza ati: Ni gute umuntu yaba umukiranutsi imbere y’ IMANA?