Yanditswe na Muhire kuwa 22-04-2018 saa 22:26:47 | Yarebwe: 5486

Yesu Kristu yaje mu isi gukuraho ubwandu bwose bw’icyaha:Yohana 1:29. Nyamara we atubwira ko hari icyaha kimwe rukumbi kitababarirwa aricyo ICYAHA CYO GUTUKA UMWUKA WERA.

GUTUKA UMWUKA WERA NI IKI?
Matayo 12:24 Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w’abadayimoni.”
Matayo 12:32 Yesu Kristu arabasubiza ati:”Kandi umuntu wese usebya Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza”.
Gutuka umwuka wera = Guhakana ubushobozi bw’Imana nkana; ndetse ukagerageza no kubwitirira undi cg ikindi kintu!

NI GUTE NAKWIRINDA GUTUKA UMWUKA WERA?
Muri iki gihe ntibyoroshye gutandukanya ibikorwa by’ubuhanuzi bw’ukuri n’ibikorwa by’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Ibyo bigatuma abenshi tujarajara mu madini hirya no hino tutirengagije no gukora icyaha cyo gutuka umwuka wera (Roho Mutagatifu).
Rimwe na rimwe ntibyoroshye gutandukanya ibikorwa by’umwuka w’Imana n’uw’ibinyoma. Kubera iki? Abenshi twikundira inyigisho zihuje n’irari ryacu.(2 Timoteyo 4:3-4, 2 Petero 2:1).
Sekibi ashobora kwihindura nka Malayika w’umucyo. (2 Abakorinto 11:14-15)
Sekibi n’abakozi be bakora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye (Matayo 24:24, Matayo 24:11)
Bimwe mu bitangaza Mose yakoze, abapfumu ba Farawo nabo barabikoraga. (Kuva 7:8-12, Kuva 7:14-22, Kuva 8:1-3)

Ni iki cyamfasha gutandukanya ibikorwa by’umwuka w’Imana n’uw’ibinyoma (Sekibi) ?

Kwirinda kuyoborwa gusa n’amarangamutima ya kamere no kutihutira guca urubanza. (“1 Abakorinto 4:5”, “Matayo 7:1”, “Matayo 24:4”, “Yohana 7:24”, “Abaroma 2:1-3”).
Kugenzura ko ibyahanuwe bisohora vuba cg bitinze. Ubuhanuzi bw’ibinyoma bwo ntibusohora. (Gutegeka 2 18:21-22)
Kutihutira guhakana ubuhanuzi; ahubwo ni ngombwa kugenzura inkomoko y’umwuka uri gukora ibitangaza. (Abaheburayo 12:25, 1 Yohana 4:1).
Kugenzura imbuto z’uwo mwuka ukora ibitangaza. Igiti kiza cyera imbuto nziza naho ikibi cyera imbuto mbi. (Matayo 12:33).
Gusaba Imana mu isengesho ubwenge no guhishurirwa. (Abefeso 1:17)

Bavandimwe, dukunda ubuhanuzi n’ibitangaza, ni byiza ariko tubigendane mo ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo tutayobagurika Luka 17:23. Bavandimwe namwe mwihutira gucira abandi imanza mushishoze kandi mubyitondere kugira ngo mutagwa mucyaha. Mwirinde rwose guca urubanza rw’ikintu icyo aricyo cyose igihe cyarwo kitarasohora. (1 Abakorinto 4:5) Mwibuke ko ijambo ryose umuntu avuga azaribazwa ku munsi w’urubanza. (Matayo 12:36)