Yanditswe na Muhire kuwa 22-04-2018 saa 22:29:22 | Yarebwe: 4642

NI URUHE RUFUNGUZO RW’UBUKIRE KU MU KRISTU?

Muri iki gihe kigoye aho benshi biikunda bikabije, bashakira hirya no hino ubutunzi ariko ntibabugeraho.

Nyagasani Yesu Kristu yaduciriye amarenga atwereka inzira nyamara abenshi turacyasinziriye. Urwo rufunguzo ni GUTANGA.

Luka 6:38 Mutange namwe muzahabwa…

Matayo 10:42 Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.

Abagalatiya 6:7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

Gutanga ntibigombera kuba ufite byinshi byagusagutse.

Luka 21:3-4 Yezu agaragaza umupfakazi w’umukene ko ariwe watuye byinshi kurusha abandi mu rusengero

Abrahamu yageragejwe n’Imana kugira ngo ayitambire Isaka. (Itangiriro 22:1-17).

Tubona kandi ko abemera bo mu gihe cyashize bagurishaga ibyabo maze bagasangira n’abakene. (Ibyakozwe 2:44).

Ubusanzwe Imana ntikunda ko tuyigerageza, ibyemera gusa mu gutanga.

Malaki 3:10 Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyo kurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza.

Bavandimwe nimutange aribyo bishushanya kubiba kuko nibwo muzasarura.

Bavandimwe umugisha uturuka mu gutanga ntabwo ari mafaranga gusa cg amazu cg se ibindi bintu by’iraha; Ahubwo uza wuzuye iby’ingirakamaro gusa kandi mu byiciro byose by’ubuzima bwawe.

Muzirikane kandi ko turi insengero za Kristu, (1 Abakorinto 3:16, 1 Abakorinto 6:19) bityo rero uwubatse urwo rusengero ntazabura kugororerwa.