Somera Bibiriya kuri Telefone
Uburyo impano y’ubuhanuzi irusha iy’indimi kuba ingenzi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n’iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n’uvuga na we yambera umunyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z’Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzunguza Itorero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw’injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n’abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Byanditswe mu mategeko ngo “Nzavuganira n’ubu bwoko, Mu kanwa k’abavuga izindi ndimi, No mu kanwa k’abanyamahanga, Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
ibihishwe byo mu mutima we bikerurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.
Gahunda ikwiriye kuba mu materaniro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
N’abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Imyuka y’abahanuzi igengwa na bo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro. Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry’Umwami wacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abakorinto igice cya: