Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyerekeye ishyingirwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibyerekeye ibyo mwanyandikiye, ibyiza ni uko umugabo adakora ku mugore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko ku bwo kwirinda gusambana, umugabo wese agire uwe mugore, n’umugore wese agire uwe mugabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abatararongorana kandi n’abapfakazi, ndababwira yuko icyiza kuri bo ari uko bagumya kumera nkanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko niba badashobora kwirinda barongorane, kuko ibyiza ari ukurongorana kuruta gushyuha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Wa mugore we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko umuntu wese agenze nk’uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk’utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbese wahamagawe uri imbata? Ntibikubabaze. Icyakora niba ushobora kubaturwa ubikore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwahamagawe n’Umwami wacu ari imbata aba abatuwe n’Umwami, kandi uwahamagawe n’Umwami ari uw’umudendezo aba ari imbata ya Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mwacungujwe igiciro, nuko rero ntimukabe imbata z’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bene Data, umuntu wese abane n’Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ibyerekeye abari simfite itegeko ry’Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n’Umwami ngo nkiranuke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw’iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
kandi abarira bamere nk’abatarira, n’abishima bamere nk’abatishima, n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero, kuko ishusho y’iyi si ishira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko ndashaka ko mutiganyira. Ingaragu yiganyira iby’Umwami wacu uko yamunezeza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
ariko uwarongoye yiganyira iby’isi ngo abone uko anezeza umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi hariho itandukaniro ry’umugore n’umwari. Utarongowe yiganyira iby’Umwami kugira ngo abe uwera ku mubiri no ku mutima, ariko uwarongowe yiganyira iby’iyi si, ngo abone uko anezeza umugabo we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubatega ikigoyi, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukorere Umwami mwitonda, mudahwema kandi mudafite kirogoya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ariko uwamaramaje mu mutima we, akaba adahatwa n’irari ry’umubiri we kandi akaba ashobora kwitegeka, nahitamo kwirinda uwo mwari azaba akoze neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Umugore ahambirwa ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo apfuye nta kimubuza gucyurwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami wacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko naguma uko ari ni ho azarushaho guhirwa, uko ni ko nibwira ku bwanjye kandi ngira ngo nanjye mfite Umwuka w’Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abakorinto igice cya: