Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibyerekeye ku byo gusonzoranyiriza abera impiya nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya, abe ari ko namwe mukora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ku wa mbere w’iminsi irindi hose, umuntu wese muri mwe abike iwe ibimushobokera nk’uko atunze, kugira ngo ubwo nzaza ataba ari ho impiya zisonzoranywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ubwo nzasohora abo muzashima nzabatuma mbahaye inzandiko, kugira ngo abe ari bo bajyana iby’ubuntu bwanyu i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi niba nanjye nzaba nkwiriye kugenda tuzajyana.
Inama za Pawulo n’intashyo ze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nzabasura nyuze i Makedoniya kuko ngambiriye kuzajya muri icyo gihugu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kandi ahari nzamarana namwe iminsi ndetse ahari nzahamara n’igihe cy’imbeho, kugira ngo mumperekeze aho nzajya hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Sinshaka kubakubita urubandu none mpita, ahubwo niringiye kuzamarana namwe iminsi, Umwami wacu nankundira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko nzatinda muri Efeso kugeza kuri Pentekote,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kuko nugururiwe irembo rinini rijya mu mirimo ikomeye kandi abandwanya bakaba benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w’Umwami wacu nkanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hari n’ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w’Abanyakaya, kandi bitangiye gukorera abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n’undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kuko baruhuye umutima wanjye n’uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n’Itorero ryo mu rugo rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bene Data bose barabatashya. Mutashyanishe guhoberana kwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe. Umwami wacu araza!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abakorinto igice cya: