Somera Bibiriya kuri Telefone
Icyo Pawulo yari agambiriye ubwo yigishaga ab’i Korinto
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu batware b’iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abakorinto igice cya: