Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami Uziya afashwa agakomera (2 Abami 14.21--15.7)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, baramwimika aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yubaka Eloti ahagarurira u Buyuda, UmwamiAmasiya amaze gutanga asanze ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya w’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uziyaakora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bukeye aratabara atera Abafilisitiya, asenya inkike z’i Gati n’iz’i Yabune n’iz’Ashidodi, maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imana imufasha arwana n’Abafilisitiya, n’Abarabu babaga i Guri Bāli, n’aba Meyunimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi Uziya yubaka iminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y’inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n’aho inkike ihetera, arayikomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cy’imisozi y’imirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi n’abicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi Uziya yari afite umutwe w’ingabo zatabaraga ari ibitero, uko umubare wabo wari uri babazwe na Yeyeli w’umwanditsi, na Māseya w’umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umubare wose w’abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’abanyambaraga b’intwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwana uduhumbi dutatu n’ibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengera umwami ku babisha be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uziya atunganiriza umutwe w’ingabo wose ingabo n’amacumu, n’ingofero n’amafurebo y’ibyuma, n’imiheto n’amabuye y’imihumetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n’abagabo b’abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n’amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga.
Umwami Uziya yishyira hejuru agafatwa n’ibibembe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Azariya w’umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n’abatambyi b’Uwiteka, abagabo b’intwari mirongo inani,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw’abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y’abatambyi mu nzu y’Uwiteka iruhande rw’icyotero cy’imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Azariya umutambyi mukuru n’abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y’akato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu y’Uwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware w’inzu y’umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu gikingi cy’abami kuko bavuze ko ari umubembe, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: