Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo ku ngoma ya Manase; akora ibyaha bishayishije (2 Abami 21.1-26)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n’amahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ndetse akora ibyotero mu nzu y’Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzeho ati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby’uburozi, agashikisha abashitsi n’abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi ashyira igishushanyo cy’ikigirwamana yabumbye mu nzu y’Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n’umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n’i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi iti “Sinzongera gukura Isirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruza banyu, niba bazitondera amategeko yose n’amateka n’ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko Manase ayobya Abayuda n’ab’i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y’Abisirayeli gukora nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.
Manase ajyanwa ho imbohe, Imana imusubiza ku ngoma ye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hanyuma y’ibyo yubaka inkike y’inyuma y’umudugudu wa Dawidi, iruhande rw’iburasirazuba bw’i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry’amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b’intwari mu midugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi akuraho imana z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y’umurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze asana icyotero cy’Uwiteka, agitambiraho ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro n’ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n’amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy’ibyakozwe n’abami ba Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi no gusenga kwe, n’uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n’icyaha cye no gucumura kwe, n’ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n’ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y’Uwiteka nk’uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bukeye abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: