Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo ku ngoma ya Hezekiya (2 Abami 18.1-37)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya, umukobwa wa Zekariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka, arazisana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yinjiza abatambyi n’Abalewi, abateraniriza ahantu hagari herekeye iburasirazuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n’inzu y’Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi bakinze inzugi z’ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka buba ku Bayuda n’ab’i Yerusalemu, akabahāna ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa nk’uko namwe mubirebesha amaso yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Dore ibyo byateye ko ba data bicwa n’inkota, kandi abahungu bacu n’abakobwa bacu n’abagore bacu baba abanyagano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n’abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n’abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
N’abo muri bene Elisafaniari ari bo Shimuri na Yeweli, n’abo muri bene Asafuari ari bo Zekariya na Mataniya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
n’abo muri bene Hemani ari bo Yehweli na Shimeyi, n’abo muri bene Yedutuni ari bo Shemaya na Uziyeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y’Uwiteka nk’uko itegeko ry’umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w’inzu y’Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw’Uwiteka, bayigeza mu rugo rw’inzu y’Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi bahera ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munani w’uko kwezi bagera ku ibaraza ry’Uwiteka, maze bereza inzu y’Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere bararangiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y’Uwiteka yose, n’icyotero cy’ibitambo byoswa n’ibintu byacyo byose, n’ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y’Uwiteka n’ibintu byayo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi n’ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y’icyotero cy’Uwiteka.”
Umwami asubizaho imihango yo mu rusengero yari yaravuyeho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b’umurwa, arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bazana amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi, n’abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by’ubwami, n’iby’ubuturo bwera n’iby’Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurume y’intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n’abana b’intama bamisha amaraso yabo ku cyotero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Maze bigiza hafi amasekurume y’ihene imbere y’umwami n’iteraniro, bayarambikaho ibiganza ngo azabe igitambo gitambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abatambyi barayabīkīra, batambira amaraso yayo ku cyotero bayatambirira icyaha ngo bahongerere Abisirayeli bose, kuko umwami yategetse ko batamba igitambo cyoswa, n’igitambo gitambirwa icyaha ngo bitambirwe Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi ashyira Abalewi mu nzu y’Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, nk’uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w’umwami na Natani w’umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n’abahanuzi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Abalewi bahagarara bafite ibintu bya Dawidi, n’abatambyi bafite amakondera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y’Uwiteka na yo iratangira, n’amakondera hamwe n’ibindi bintu bya Dawidi umwami wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugeza aho igitambo cyoswa cyarangiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko barangije gutamba, umwami n’abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi Umwami Hezekiya n’abatware bategeka Abalewi kuririmbira Uwiteka ishimwe, mu ndirimbo za Dawidi n’iza Asafu bamenya. Baririmba ishimwe banezerewe, bubika imitwe bararamya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Maze Hezekiya arababwira ati “None ubwo mwihaye Uwiteka, mwigire hafi muzane ibitambo n’amaturo y’ishimwe mu nzu y’Uwiteka.” Nuko iteraniro rizana ibitambo n’amaturo y’ishimwe, n’abari bafite umutima ukunze bose bazana ibitambo byoswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Umubare w’ibitambo byoswa iteraniro ryazanye, wari amapfizi mirongo irindwi n’amasekurume y’intama ijana n’abana b’intama magana abiri. Ibyo byose byari iby’igitambo cyoswa cy’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n’intama ibihumbi bitatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n’ibinure by’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’ibyokunywa aturanwa n’igitambo cyoswa cyose. Uko ni ko umurimo wo mu nzu y’Uwiteka watunganijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Hezekiya n’abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: