Somera Bibiriya kuri Telefone
Senakeribu umwami wa Ashūri, atera i Buyuda (2 Abami 19.14-19,35-37; Yes 36.1-22; 37.8-38)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo no hanyuma y’uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imidugudu igoswe n’inkike yibwira ko azayīhindūrira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye gutera i Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ajya inama n’abatware be n’abakomeye bo mu bantu be yo kuziba amasōko ari inyuma y’umurwa, baramufasha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n’akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n’aho iringanirira mu minara. Asana n’iyindi nkike y’inyuma, akomeza i Milo umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n’ingabo agira byinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ashyira abatware b’intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry’umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w’Abayuda.
Senakeribu akangisha abaturage b’i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma y’ibyo Senakeribu umwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n’ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiya umwami w’Abayuda no ku Bayuda b’i Yerusalemu bose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Senakeribu umwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n’inzara n’inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukiza amaboko y’umwami wa Ashūri’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n’ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y’icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruza banjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z’amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukiza ibihugu byazo amaboko yanjye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mu mana z’amahanga ba sogokuruza banjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y’ishyanga ryose n’ubwami bwose yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye n’aya ba sogokuruza banjye, nkanswe Imana yanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze abagaragu be bitumiriza n’ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n’umugaragu wayo Hezekiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk’uko imana z’amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n’Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze abo bagaragu barangurura amajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b’i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatere ubwoba babakure umutima, babone gutsinda umurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bavuga Imana y’i Yerusalemu bayigereranya n’imana z’amahanga y’isi, kandi zararemwe n’intoki z’abantu.
Hezekiya atakambira Imana ibakiza Senakeribu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ibyo bituma Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b’intwari, n’abatware n’abagabo bari mu ngerero z’umwami wa Ashūri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni. Nuko ageze mu ngoro y’imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n’amaboko y’abandi bose, maze abarinda impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiya umwami w’Abayuda bamutura ibintu by’igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y’amahanga yose uhereye icyo gihe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubiza ijambo, amuha n’ikimenyetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we, ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n’Abayuda n’ab’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Hezekiya abibonye yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n’abaturage b’i Yerusalemu, bituma uburakari bw’Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi, yiyubakira ububiko bw’ifeza n’ubw’izahabu, n’ubw’amabuye y’igiciro cyinshi, n’ubw’ibihumura neza n’ubw’ingabo n’ubw’ibintu byiza by’uburyo bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi yubaka n’amazu yo guhunikamo amasaka na vino n’amavuta, n’ay’ibiraro by’amatungo y’uburyo bwose n’iby’imikumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi yibonera imidugudu n’inka n’intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhaye ibintu byinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguru y’amazi y’i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw’iburengerazuba rw’umudugudu wa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko mu by’intumwa abatware b’i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko indi mirimo ya Hezekiya n’ibyiza yakoze, byanditswe mu byo umuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: