Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi anesha Abasiriya (1 Ngoma 19.1-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo umwami w’Abamoni aratanga, maze umuhungu we Hanuni yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko abatware b’Abamoni babwira umwami wabo Hanuni bati “Mbese ye, ugira ngo Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegereza umudugudu no kuwutata, ngo azabone uburyo bwo kuzawurimbura?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturaho igice cy’ubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati “Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b’i Betirehobu n’ab’i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w’i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n’ab’i Tobu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dawidi abyumvise agaba Yowabu n’ingabo z’intwari zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye Abamoni barasohoka biremera inteko ku karubanda ku irembo, kandi Abasiriya b’i Soba n’ab’i Rehobu, n’abantu b’i Tobu n’aba Māka bari ukwabo ku gasozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Yowabu abonye ko ingamba zimuremeye imbere n’inyuma, atoranya abantu b’intore ba Isirayeli bose, abarema inteko bahangana n’Abasiriya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abandi bantu bose abaha murumuna we Abishayi ngo abe umugaba wabo, abarema inteko bahangana n’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aravuga ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yowabu n’abo bari kumwe begera Abasiriya ngo barwane maze baramuhunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubira i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe n’Abisirayeli, bateranya ingabo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Hadarezeri atumira Abasiriya bo hakurya y’uruzi, baza i Helamu bazanye na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadarezeri, ari we mugaba wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dawidi abimenye na we ateranya Abisirayeli bose, bambuka Yorodani bajya i Helamu. Maze Abasiriya birema inteko bahangana na Dawidi, barwana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magare umubare wayo yari magana arindwi, n’abagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobaki umugaba w’ingabo zabo, bamutsinda aho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko abami bose batwarwaga na Hadarezeri, babonye ko baneshejwe n’Abisirayeli barabayoboka barabakorera. Nuko Abasiriya batinya kongera kuvuna Abamoni ukundi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: