Somera Bibiriya kuri Telefone
Umugani wa Natani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k’intama yari yaguze akakarera, kagakurana n’abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk’umukobwa we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w’intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi azarihe umwana w’intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
nguha inzu ya shobuja, nguha n’abagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli n’uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya w’Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota y’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w’Umuheti, ukamugira uwawe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Uwiteka avuze atya ati ‘Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry’izuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y’Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuye ku Uwiteka.” Natani abwira Dawidi ati “Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Natani aherako asubira iwe.
Dawidi asabira umwana ntibyamubuza gupfa Hanyuma Uwiteka atera umwana muka Uriya yabyaranye na Dawidi, araremba cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni cyo cyatumye Dawidi yingingira uwo mwana ku Mana, yiyiriza ubusa yihina mu nzu, acura umurambo hasi burinda bucya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze ku munsi wa karindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko umwana yapfuye, kuko bibwiye bati “Mbese ubwo twavuganaga na we umwana akiri muzima ntatwumve, biracura iki nitumubwira ko umwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze Dawidi abonye ko abagaragu be bongorerana, amenyera aho ko umwana apfuye. Abaza abagaragu be ati “Mbese umwana arapfuye?” Baramusubiza bati “Arapfuye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y’Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza iki ubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeye babyarana umwana w’umuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
atuma umuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bw’Uwiteka.
Dawidi atsinda i Raba (1 Ngoma 20.1-3)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bukeye Yowabu atera i Raba y’Abamoni, atsinda ururembo rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n’ab’i Raba, kandi nahindūye umudugudu w’amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere y’umudugudu uwutere, uwuhindūre ne kuba ari jye uwuhindūra, bakawunyitirira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko Dawidi ateranya ingabo zose arahaguruka atera i Raba, arwana n’abaho arahahindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Yambura umwami wabo ikamba ku mutwe, kuremēra kwaryo kwari italanto y’izahabu, kandi muri ryo harimo amabuye y’igiciro cyinshi. Nuko baritegesha Dawidi ku mutwe, maze muri uwo mudugudu anyagayo iminyago myinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Akuramo abantu baho abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo z’ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry’amatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose y’Abamoni. Nuko Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: