Somera Bibiriya kuri Telefone
Amunoni akinda Tamari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Amunoni ahagarika umutima ku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yari umwari kandi abona ko bimukomereye kugira icyo yamukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Amunoni yari afite incuti ye yitwaga Yonadabu mwene Shimeya mukuru wa Dawidi, kandi Yonadabu uwo yari umugabo w’ingurumbanya cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Aramubaza ati “Wa mwana w’umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?” Amunoni aramusubiza ati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Amunoni araryama arirwaza. Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere ibyokurya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Tamari ajya kwa musaza we Amunoni asanga araryamye, yenda urwanga arubumbiramo udutsima imbere ye, aratwotsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Asingira urukraangiro ayimushyira imbere yanga kurya, maze Amunoni aravuga ati “Abagabo bose nibīheze.” Umugabo wese arīheza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Amunoni abwira Tamari ati “Nzanira ibyokurya ku murere ndīre mu ntoki zawe.” Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije, adushyira musaza we Amunoni ku murere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ayimuhereje ngo arye aramufata, aramubwira ati “Ngwino turyamane, mwene data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Na we aramusubiza ati “Oya mwene data, winkoza isoni kuko bene ibyo bidakwiriye gukorwa muri Isirayeli, we gukora iby’ubupfu nk’ibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mbese nkanjye izo soni nazicana he? Kandi nawe waba ubaye igicucu muri Isirayeli. None ndakwinginze, ubivugane n’umwami kuko atazakunyima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhata aryamana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango yamwanze rwaruse ubwinshi urukundo yari amukunze. Amunoni aramubwira ati “Haguruka ugende.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Na we aramusubiza ati “Reka kuko iki cyaha ukora unyirukana gikomeye kuruta icyo wankoreye.” Ariko yanga kumwumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze ahamagara umunyagikari we aramubwira ati “Sohora uyu mukobwa amvire mu nzu, maze umukingiranire hanze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi yari yambaye umwambaro w’amabara menshi, kuko ari ko abakobwa b’umwami b’abari bajyaga bambara. Nuko umugaragu we aramusohora, aramukingirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze Tamari yiyorera ivu mu mutwe, ashishimura umwambaro we w’amabara menshi yari yambaye, yikorera ukuboko, agenda arira umugenda aboroga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Musaza we Abusalomu amubonye aramubaza ati “Mbega wahuye na musaza wawe Amunoni? Nuko ihorere mwene mama, ni musaza wawe we gushengurwa umutima n’ibyo.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk’umwage.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze Umwami Dawidi yumvise ibyo byose ararakara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi Abusalomu ntiyaba akivugana na Amunoni ibibi cyangwa ibyiza, kuko Abusalomu yari yanze Amunoni, ubwo yakojeje isoni mushiki we Tamari.
Abusalomu ahōra Amunoni ibya mushiki we, aramwica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Hashize imyaka ibiri, Abusalomu ashaka abo gukemura ubwoya bw’intama ze i Bālihasori, hateganye n’i Bwefurayimu: Abusalomu ararika abana b’umwami bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bukeye ajya ibwami abwira umwami ati “Ubu umugaragu wawe mbonye abo gukemura ubwoya bw’intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n’umugaragu wawe hamwe n’abagaragu bawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuru wanjye Amunoni, abe ari we tujyana.” Umwami aramusubiza ati “Ni iki gituma ushaka ko mujyana?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko Abusalomu aramuhata, kugira ngo yemerere Amunoni n’abandi bana b’umwami bose ngo bajyane na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubona vino inejeje umutima wa Amunoni nkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jye ubategetse? Nimukomere mube intwari.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko abagaragu ba Abusalomu bagenza Amunoni nk’uko Abusalomu yabategetse. Maze abana b’umwami bose baherako barahaguruka, umuntu wese yinagurira ku nyumbu ye barahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bakiri mu nzira, imbitsi ibikira Dawidi iti “Abusalomu yishe abana b’umwami bose, ntihasigaye n’umwe muri bo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n’abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuru wa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugire ngo bishe abana b’umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriye uhereye umunsi Amunoni yakoreje isoni mushiki we Tamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukura umutima wibwira ko abana b’umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko Abusalomu arahunga. Maze umuhungu wari urinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry’umusozi inyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Yonadabu abwira umwami ati “Ngabo abana b’umwami barasohoye, nk’uko umugaragu wawe mvuze ni ko bibaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Amaze kuvuga atyo, uwo mwanya abana b’umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n’umwami n’abagaragu be bose bararira cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayi mwene Amihuri umwami w’i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririra umwana we uko bukeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Abusalomu ahungira i Geshuri amarayo imyaka itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Hanyuma Umwami Dawidi agirira Abusalomu urukumbuzi rwo kujya kumusura, kuko yari amaze gushira umubabaro wa Amunoni ko yapfuye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 samweli igice cya: